Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Muhanga: Hagiye kubakwa umudugudu w icyitegererezo uzatwara miliyoni 500

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Muhanga: Hagiye kubakwa umudugudu w icyitegererezo uzatwara miliyoni 500
Jul 23rd 2012, 07:50

Hagiye kubakwa umudugudu Rwanda | Muhanga: Hagiye kubakwa umudugudu w icyitegererezo uzatwara miliyoni 500Ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga bwatangaje ko mu mihigo y'uyu mwaka wa 2012-2013, bwateganije miliyoni zirenga 600 zo zagenewe gusa gutuza abaturage b'aka karere mu midugudu.

 

Mu gikorwa cyo kumurikira imihigo y'uyu mwaka, inama njyanama y'aka karere akaba ari nayo mukoreshwa wa komite nyobozi y'akarere, Yvonne Mutakwasuku, umuyobozi wako yavuze ko bagiye gutangira kubaka umudugudu w'icyitegererezo ndetse bakazanafasha abatuye amanegeka gutura mu midugudu.

 

Mutakwasuku avuga ko umududu wa Muyebe mu kagari ka Ruhango ho mu murenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga ariwo mudugudu watoranijwe nk'umudugudu w'icyikegererezo.

 

Uyu mudugudu ukazavuguruwa amazu yawo hashyirwaho ibisenge bishya ndetse n'ibindi bikeneye kuvugururwa bikazavugururwa kuri ayo mazu.

 

Avuga kandi ko uzagezwamo n'ibikorwaremezo  birimo amazi, ibitaro, biogazi kuburyo buri muturage uwutuye azajya akoresha ingufu za biogas aho gukoresha inkwi.

 

Uyu mudugudu kandi uzashyirwamo ikiraro rusange cy'inka zizajya zikamirwa abawutuye ndetse zibahe n'ifumbire. Iki kiraro kikazanafasha ku byerekeranye na biogas. Iki gikorwa cyateganirijwe miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda kugirango gikorwe.

 

Mutakwasuku avuga kandi ko bateganije miliyoni zirenga 100 zo gutuza abatuye aka karere mu midugudu cyane ko ari kamwe mu turere tuza mu myanya ya mbere mu gihugu ku gutura nabi.

Amazu y'imidugudu ateganijwe kubakwa muri iki gikorwa agera kuri 6 500.

 

Akarere ka Muhanga kaza mu Turere dukennye mu gihugu haba mu miturire mibi ikagaragaramo ndetse no mu bindi. Aka Karere kandi kaje ku mwanya wa 23 mu turere twa nyuma dukennye tw'u Rwanda.
Ubuyobozi bw'aka karere butangaza ko abafatanyabikorwa b'Akarere ka Muhanga "JADF", bafite uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'Akarere, akaba ari yo mpamvu bagomba kumenya ibiteganywa gukorwa mu mihigo y'akarere, kugirango babitangemo ubwunganizi.

Bavuga ko imiturire mibi ibangamira iterambere, akaba ariyo mpamvu hagiye gukorwa ibishoboka abaturage batuye nabi nko mu mirenge ya Kabacuzi, Ndiza, Nyabinoni na Rongi bagatuzwa ku midugudu, aho bizoroha kubagezaho ibikorwaremezo, byo shingiro ry'iterambere rirambye.
Kugeza ubu abafatanyabikorwa b'Akarere ka Muhanga bagera ku ijana na bane, (104) bagizwe n'ibyiciro by'abantu bitandukanye, birimo imiryango y'abanyamahanga, iyo abanyarwanda, ibigo n'amadini.

 

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Muhanga: Hagiye kubakwa umudugudu w icyitegererezo uzatwara miliyoni 500

share save 171 16 Rwanda | Muhanga: Hagiye kubakwa umudugudu w icyitegererezo uzatwara miliyoni 500

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment