Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Dr. Josee Chameleone yuriye ibyuma bya Stade agera mu bushorishori

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Dr. Josee Chameleone yuriye ibyuma bya Stade agera mu bushorishori
Jul 22nd 2012, 20:35

Mu gitaramo yaraye akoreye I Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012, kuri Stade Amahoro i Remera umuhanzi ukunzwe muri Afurika y'i Burasirazuba, Dr. Josee Chameleone yuriye ibyuma bya Stage agera mu bushorishori ubwo yaririmbaga indirimbo "Bayuda" ashaka kugaragaza ko abanzi be bavuga ko yavunitse nyamara we akomeye ari nabyo yashakaga kwerekana.

Chamilione yuriye stage agera mu bushorishori

Chamilione yuriye stage agera mu bushorishori

Muri iki gitaramo uyu muhanzi Dr. Josee Chameleone yagarutse ku gutaka u Rwanda avuga ko rwahindutse kandi rwabaye rwiza. Josee Chameleone yavuze ko rimwe na rimwe ajya yifuza ibyiza biba mu Rwanda.

Ibi bihuje n'amagambo aheruka gutangariza mu nama n'abanyamakuru aho yavuze ko yigeze kugira igitekerezo cyio kuza kwagurira ubuhanzi bwe hano mu Rwanda. Yavuze kandi ko icyo gitekerezo akigifite n'ubwo yavuze ko bisaba kubanza kubyigaho. Josee Chameleone yagize ati:"Mu by'ukuri ndacyateganya kuzaza ngo mbe naba mu Rwanda ariko bisaba kwitegura neza, budget yo kubitegura nayo si nto, ariko ndacyabitekereza."

Muri iki gitaramo, Dr Josee Chameleone yari ari kumwe na bucura bavukana AK 47 nawe barirmbanye. Yari ari kumwe n'ababyinnyi b'ababakobwa babiri hamwe n'abandi basore benshi bamufashaga gushyusha igitaramo. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze za kera zirimo nka Basiima Ogenze, Shida Za Dunia, Nekolera Maali, Bageya, Mama Mia, Njo Karibu, The Golden Voice, Mambo Bado, Kipepeo, Shida za Dunia, Sivyo Ndivyo, Katupakase, Bayuda, vumilia, Valu Valu n'izindi.

Chameleone muri iki gitaramo yavuze ko akunda Abanyarwanda kandi ko ari abaturage be. Yagize ati:"I love you my people" ndatse avuga ko akunda nyakubahwa Perezida w'Urwanda Paul Kagame.

MC w'iki gitaramo yari Ally Soudy.

Dore Uko abahanzi bakurikiranye kuririmba

1.Ivory son(kuva Uganda)

2.Lick password NA CRISTIAN RWIRANGIRA( LOCK)

3.Allioni

4.Bluce melodie

5.Mavenge sudi

6.Brothers

7.Kidd Voice

8.Kitoko

9.King James

10.Dream Boyz

11. Urban Boyz& washngton

12.Riderman&washngton

13.Dr claud

14. Chamilione

Kitoko na Washington barungurana ibitekerezo

Kitoko na Washington barungurana ibitekerezo

Kitoko nuko aje

Kitoko nuko aje

Mavenge

Mavenge

Bruce Melodie

Bruce Melodie

Ni Victor fidere na Danny ivumbi, Ziggy 55 ntiyahagaragaye

Ni Victor fidere na Danny ivumbi, Ziggy 55 ntiyahagaragaye

Producer Washngton na Urban Boyz baritegura kuririmba

Producer Washngton na Urban Boyz baritegura kuririmba

 ARIRIRMBA ROCK

ARIRIRMBA ROCK

Young Grace nubwo atari kuririmba yaje kwihera ijisho

Young Grace nubwo atari kuririmba yaje kwihera ijisho

yafunguye igitaramo

yafunguye igitaramo

Aba basore abakunzi babo babakiranye ibyishimo

Aba basore abakunzi babo babakiranye ibyishimo

Aba basore abakunzi babo babakiranye ibyishimo

Aba basore abakunzi babo babakiranye ibyishimo

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment