Uwase Sekamana Yannick Fred ukina judo mu batarengeje 73 kg, ari nawe wabimburiye abakinnyi ba 7 bahagarariye u Rwanda mu mikino Olympique ejo kuwa mbere yasezerewe mu ijonjora ry'ibanze n'umunyabrésil Bruno Mendonca.

Bruno Mendonca yagushije Uwase Yannick
Uwase Yannick witoreza mu Ubufaransa yasobanuye icyo Mendonca yamurishije, isomo akuye muri JO; ndetse n'uko agiye gutegura championnat d'Afrique junior muri judo, izaba mu kwezi kwa 10/2012
Uwase yagize ati: "Bruno andusha imyaka 10, yandushije experience, andusha imbaraga, kuri classement modial ni uwa gatanu, si ubwa mbere aje muri jeux Olympic uribye ni aho yantsindiye"
Uwase wari witabiriye bwa mbere Jeux Olimpique yavuze ko yize byinshi, akaba agiye gutegura championat d'Afrique Junior ariho afite icyizere cyo kuzakura umudari.
Gahunda y’abandi bakinnyi 6 b'abanyarwanda basigaye iteye itya:
NATATION:
- Niyomugabo Jackson, kuwa kane taliki 02.08.2012
- Agahozo Alphonsine, kuwa gatanu taliki 03.08.2012.
Bombi bazakora 50 m nage libre / free style.
ATHLETISME:
- Kajuga Robert, kuwa gatandatu taliki 04.08.2012 aziruka 10.000 m.
- Mukasakindi Claudette, ku cyumweru taliki 05.08.2012 aziruka marathon/42 km
- Mvuyekure J.Pierre, ku cyumweru taliki 12.08.2012 nawe aziruka marathon.
MOUNTAIN BIKE:
Niyonshuti Adrien, ku cyumweru 12.08.2012. Akomeje imyitozo muri muri Suisse na Italie akazagaruka i Londres taliki 06.08.2012
Fidel K Sebarinda/London
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment