Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Ruhango: Pastori afungiye urupfu rw’umukobwa mu rusengero rwe

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Ruhango: Pastori afungiye urupfu rw'umukobwa mu rusengero rwe
Jul 31st 2012, 06:35

Francoise Mukamurenzi, umupastori mu idini ribarizwa mu karere ka Ruhango afungiye gukekwaho uruhare mu rupfu rw'umwana w'umukobwa w'imyaka 15 waguye mu rusengero rwe.

Umwana ngo yari amaze iminsi itandatu mu rusengero nyuma arapfa

Mukamurenzi ufite iterero ryitwa Horeb Church afungiye kuri station ya Police ya Nyamagana mu gihe iperereza rigikomeza ku rupfu rw'uyu mwana witwa Ariette Tuyisingize wari wavanywe n'ababyeyi be bavuye mu mudugudu wa Butare, Umurenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga.

Ababyeyi b'uyu mwana ngo bamuvanye mu rugo bamujyana kuri uyu mu pastori ngo amuvure indwara bavuga ko ari amadayimoni yateye uyu mwana wabo.

CIP Mark Gasangwa ukuriye Police mu karere ka Ruhango yavuze ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko uyu mwana yari amaze iminsi itandatu mu rusengero rw'uriya mugore.

Uyu mu pastori kandi ngo yaba yaragerageje guhisha ko uyu mwana yashizemo umwuka ubwo yitabaga Imana kuwa kane tariki 26 Nyakanga ahagana saa cyenda za mugitondo bikamenyekana hakeye, naho pastori agatabwa muri yombi ahagana saa kumi z'umugoroba.

Police ivuga ko uyu mwana yari arwaye, aho kumujyana kwa muganga ababyeyi be bakamujyana kwa Pastori uyu nawe ntabagire inama yo kujyana umwana kwa muganga.

Umurambo w'yu mwana w'umukobwa ukaba warajyanywe ku bitaro bya Kabgayi ngo harebwe neza icyo uyu mwana yazize.

Police mu karere  yavuze ko itazivanga mu mikorere y'Amadini ariko itazihanganira ibintu byo kugandisha abaturage ntibajye kwivuza kwa muganga ngo barabavura kandi nta muti batanga.

Abanyadini ngo bagomba kumenya ko binyuranyije n'itegeko kubuza abantu kujya gufata imiti yemewe mu gihe barwaye bavuga k obo bakiza abantu.

Mu cyumweru gishize, abantu bagera kuri 16 bari mu idini rito ryitwa"Abagorozi" bagejejwe imbere y'ubutabera mu Ruhango bashinjwa kuyobya rubanda no kubangamira gahunda za Leta.

Aba ngo ntibafata imiti kandi bashishikariza abantu kutivuza kwa muganga, kudakora umuagnda, kudafata ubwishingizi mu buzima (Mituelle de Santé), kudatora n'izindi gahunda zimwe na zimwe.

© New Times Rwanda 2012

Jean Paul GASHUMBA
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment