Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: President Kagame na Clinton barasura umudugudu wa Nyagatovu i Kayonza

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
President Kagame na Clinton barasura umudugudu wa Nyagatovu i Kayonza
Jul 18th 2012, 17:47

Kuri uyu wa kane Perezida Paul Kagame na Bill Clinton wahoze ayobora Leta zunze Ubumwe za Amerika uri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatatu, baragirira uruzinduko mu Turere twa Kayonza na Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba basura ibikorwa bitandukanye by'iterambere muri utwo turere.

Abatuye uyu mudugudu wa Nyagatovu barasurwa na Kagame na Clonton

Mu karere ka Kayonza, barasura uruganda rwa Mount Meru Soyco Ltd rurimo kubakwa mu  murenge wa Mukarange, uru ruganda rukazajya rutunganya Soya n'ibihwagari rukayibyaza amavuta.

Uru ruganda ruhuriwe n'abikorera ndetse na Leta bose bagiye bafitemo imigabane itandukanye biteganyijwe ko ruzuzura mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha rutwaye amafaranga angana ma miliyoni 10 z'amadorali (10m US$), rufite ubushobozi bwo kuzazajya rutunganya umusaruro ungana na  toni 200 z'amavuta ya Soya buri munsi.

Uretse uru ruganda Clinton na Prezida Kagame bazasura umudugudu w'icyitegererezo wa Nyagatovu uri mu murenge wa Mukarange muri Kayonza. Uyu mudugudu utuwe n'abaturage 208, ugizwe n'amazu 84 wubatse ku buryo bugezweho

Abawutuye bafite ibikorwa remezo nk'amashanyarazi, amazi, uturima tw'igikoni, Biogaz, abahatuye amatungo yabo bayororera mu biraro rusange.

Abo bashyitsi bakazasoreza uruzinduko rwabo mu ishuri rikuru ry'ubuforomo n'ububyaza rya Rwamagana.

Bill Clinton kuri uyu wa gatatu ku gicamunsi nibwo yageze mu Rwanda ahita yerekeza ku bitaro bya Butaro mu majyaruguru y'u Rwanda, aho we n'uwatangije umushinga wa Parteners in Health ndetse n'umukinnyi wo gutwara amamodoka mu marushanwa ya NASCAR muri Amerika witwa Jeff Gordon batangije ikigo cyo kurwanya indwara ya Cancer.

Abatuye umudugudu wa Nyagatovu bororera mu kiraro rusange

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment