Akigera mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Bill Clinton yahise afata kajugujugu yerekeza i Butaro mu majyaruguru y'u Rwanda aho yafunguye ikigo cyo kuvura no kurwanya indwara ya Cancer kiri mu bitaro bya Butaro.

Clinton aherekejwe n’umukobwa we Chelsea ubwo bakirwaga na Dr Agnes Binagwaho kuri uyu wa gatatu ku kibuga cy’ingede i Kanombe
Aherekejwe na Ministre w'Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, muri ibi bitaro Clinton yasuye bamwe mu barwayi baharwariye, nyuma avuga ijambo rigufi ku mpamvu Clinton Foundation n'abandi bafatanyabikorwa bahisemo gutanga ubufasha mu gukumira no kuvura indwara ya Cancer mu Rwanda.
William Jefferson Clinton w'imyaka 65 yari aherekejwe n’umukobwa we Chelsea Clinton ndetse na Paul Farmer watangije umushinga wa "Partners in Health", Jeff Gordon ukora siporo yo gusiganwa kw'amamodoka yitwa NASCAR washinze umuryango wo kwita ku bana bafite ibibazo by'ubuzima mu bihugu bikennye wa "Jeff Gordon Children's Foundation". Ari nayo mishinga yafatanyije na Clinton Foundation na Leta y'u Rwanda kubaka ibi bitaro no gutangiza iyi santeri ku ndwara ya Cancer.
Muri uyu muhango, bamwe mu barwayi bakaba batanze ubuhamya buto bw'uburyo iyi senteri yafunguwe yabavuye indwara ya Cancer igakira.
Ibitaro bya Butaro nibyo bya mbere mu Rwanda bifite ikigo cyo kwita no gukumira indwara ya Cancer, cya mbere kandi muri aka karere ka Africa giherereye mu cyaro.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi, rivuga ko mu 2020 hashobora kuzaba hari abantu miliyoni 16 bashya bafite indwara ya Cancer. 70% byabo bazaba ari abo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere nk'u Rwanda.

Avuye i Kanombe yerekeje i Butaro na kajugujugu

Bill Clinton i Burera ku bitaro bya Butaro
Photos/ Mbonyinshuti I
Ubwanditsi
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment