Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2012,intara y'amajyepfo yatoye abazayihagarira mu marushanwa ya Nyampinga wa 2012.Uyu muhango wabereye muri kaminuza nkuru y'u Rwanda .Abahatanaga n'abakobwa bagera ku icyenda barimo abiga mu mashuri makuru n'ayisumbuye.

Uwahize abandi bose Mutesi Aurore yicaye hagati y’igisonga cye cya mbere Isimbi Deborah (wambaye umweru) n’igisonga cya kabiri ari we Ariane Umurerwa
Uwabaye nyampinga w'intara y'amajyepfo ni Mutesi Aurore ukomoka mu karere ka Muhanga akaba ari na miss w'ako karere.
Uyu Aurore akaba arangije amashuri yisumbuye mu bwubatsi mu ishuri ETO Kicukiro akaba yarabonye amanota yo kuzajya kwiga Genie Civil muri KIST.
Igisonga cya mbere yabaye Isimbi Deborah Abiellah usanzwe ari nyampinga wa kaminuza nkuru y'u Rwanda naho igisonga cya gatatu aba Ariane Umurerwa na we wiga muri kaminuza nkuru y'u Rwanda.
Mutesi Aurore waje imbere mu ntara y'amajyepfo yemerewe ibihembo byinshi birimo n'amadorali y'amayamerika 100.
UDUSHYA
01. Umwe mu bakandida yahamagawe ageze imbere atangira gusubiza bataramubaza asubiza akurikije ibyo babajije mugenzi we. Baramuhagarika akomeza kuvuga wenyine igihe aba agenewe kirarangira atabajijwe hahamagarwa undi kugira ngo abazwe.
02. Abarushanwaga babazwaga ururimi bari bukoreshe biyizeyemo abenshi bakavuga ko bifuza icyongereza, nyamara mu gusubiza bavangagamo ikinyarwanda. Urugero hari uwo bajije bati: Do you feel comfortable with English? Asubiza ati: yes. Bamuhamagaye mu mazina ye kandi ikiganiro kiri mu cyongereza yitaba ngo "Karame".
03.Umwe mu bagize akanama katangaga amanota yabajije umwe mu bahatanaga ati: "ni nde mugore wa perezida wa Kongo Kinshasa?" Abari mu nzu yaberagamo ibirori bateye hejuru bavuga ko icyo kibazo gikomeye uwari akibajije ahita yisubira arakireka, ubajijwe ataratangira gusubiza.
04.Uwari uyoboye ibirori(Mc) aho kuvuga umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'amajyepfo we yavugaga buri kanya ngo umuyobozi nshingwabikorwa w'intara y'amajyepfo.
05. Ibirori byatinze gutangira dore ko byari biteganijwe kurangira saa kumi n'imwe z'umugoroba byaje gutangira ahubwo zirenzeho iminota 45 ku gihe cyo gutangira.
Amarushanwa mu ntara azakomeza kuri uyu wa 21 Nyakanga 2012 mu karere ka Rubavu hatorwa abazahagarira intara y'uburengerazuba, tariki ya 28 Nyakanga 2012 mu karere ka Rwamagana hatorerwe abazahagararira intara y'uburasirazuba, na tariki ya 04 Nyakanga 2012 abazahagarira intara y'amajyaruguru batorerwe mu karere ka Musanze naho tariki ya 11 Kanama 2012 hatorwe abazahagarira umujyi wa Kigali.
Jean Baptiste Micomyiza
PROffice/NUR
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment