Mu mukino n'ubundi ikipe ya APR FC yahabwaga amahirwe yo gutsinda, byayifashe iminota 15 ya mbere gusa kugirango rutahizamu wa APR w'umunya Haiti abonere iyi kipe igitego cya mbere kuri penalty, mu mukino waje kurangira batsinze 7 byose ku busa.

Olivier Karekezi asaba umupira mu kibuga/photo T Olubulu
Muri uyu mukino wabanjirije indi mu itsinda rya C muri iri rushanwa, APR yagaragaje imbaraga kuri iyi kipe y'igipolisi cy'igihugu gishya cya Soudan y'Epfo ya Al Wau Salam ubwo igice cya mbere cyaje kurangira APR yashyizemo bitatu ku busa, bya Lionel, Ndikumana Selemani na Karekezi Olivier.
Mu gice cya kabiri, Mugiraneza Jean Baptista, Lionel Saint Preux na Selemani nanone bashizemo ibitego maze biba bitandatu.
Ku munota wa 64, umutoza Ernie Brandts yavanyemo Olivier Karekezi na Selemani ashyiramo abasore bato ba APR FC; Mubumbyi Barnabé na Sekamana Maxime. Uyu Mubumbyi akaba ari nawe watsinze igitego cya karindwi cya APR, cye cya mbere atsindiye APR mu irushanwa mpuzamahanga ku myaka 18 afite.
Umutoza Sebit Bol Chol wa Wau Salam yavuze ko usibye no kuba ikipe ye itaramenyerana inaturuka mu gihugu gishya, ariko kandi ikaba yari itameze neza ngo kuko abakinnyi bavuye mu mujyi Juba n'imodoka.
Ibitego 7 byatumye APR FC iza ku mwanya wa mbere muri iri tsinda C, kuko ku mukino wakurikiyeho muri iri tsinda, young Africans yarimo Haruna Niyonzima yatsindiwe imbere y'abafana bayo na Atletico y'i Burundi ibitego 2 – 0, byose byatsinzwe na Didier Kavumbagu.
APR FC ikaba iza imbere ya Atletico kuko izigamye ibitego byinshi.
Umukino utaha, APR ikazawukina kuwa kabiri tariki 17 Nyakanga na Atletico y'i Burundi yagaragaje umukino mwiza cyane.

Wau Salaam yaba ngo yaraje gushaka ubumenyi/T OLOBULU

Abakinnyi ba Wau Salam nyuma yo kunyagirwa 7 – 0

Ikipe ya Wau Salaam ishobora gukurikirana ubuyobozi bwa CECAFA kubera gukoresha ibendera ry’igihugu cya Soudan (ya Kharthoum) mu kuranga ikipe yo mu gihugu gishya cya Soudan y’Epfo
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment