Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: PGGSS II: King James na Jay Polly nibo bagiye guhatanira miliyoni 24

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
PGGSS II: King James na Jay Polly nibo bagiye guhatanira miliyoni 24
Jul 14th 2012, 23:55

Aba bahanzi babiri, baba ubu aribo bakunzwe cyane muri muzika mu Rwanda, kuko ubu aribo bashakwamo umwe uzegukana miliyoni 24 z'amanyarwanda nk'umuhanzi w'iri rushanwa.

King James ahobera Jay Polly basigaranye bonyine mu rugendo  batangiranye n’abandi benshi

Kuri uyu wa gatandatu i Gikondo, nibwo bimenyekanye ko tariki 28 Nyakanga 2012 ubwo iri rushanwa rizaba risozwa, hazatangazwa uwatowe kurusha undi hagati ya King James na Jay Polly.

Ni nyuma y'uko abahanzikazi Knowless na Young Grace uyu munsi aribo basezerewe mu irushanwa kuko bariya basore baririmba umwe RnB undi Hip Hop babahize mu gutorwa.

Abahanzi uko ari bane bari imbere, MC Lion Imanzi nyuma yo gushyikirizwa impapuro z'abagize amajwi menshi, yagize ati: " King James niwe ukomeje mbere muri iri rushanwa" anazamura urupapuro ruriho amazina ye.

Ibyishimo byari byose ku bafana be bari mu batumiwe aho, gusa nyuma habaye guceceka kuko ubwoba bwari bwose mu bahanzi batatu (Knowless, Jay Polly na Young Grace) bari basigaye guhamagarwamo umwe.

Bitarambiranye, ariko mu bwoba bwinshi cyane bwagaragaraga mu bari aho n'abahanzi bari imbere, Lion Imanzi yazamuye igipapuro cyanditseho "JAY POLLY" maze abafana be nabo bariyamira cyane. Ubwo nibwo ku ruhande Young Grace na Knowless bo bari bumiwe nyuma yo gusezererwa.

Lion Imanzi ubwo yari bugufi gutangiza imihango

Aba bakobwa b'abaririmbyi bakaba nyuma yo kuva mu irushanwa bageze kure, buri wese yashimiye cyane abafana be bamufashije kugera aho yageze muri iri rushanwa, no kuzakomeza kubaba hafi mu yindi mishinga yabo ya muzika bafite.

Ubushize ubwo hatangazwaga amajwi y'uko abahanzi barushashinjwe mu gutorwa, King James yari yaje imbere y'abandi bahanzi kuko yari afite amajwi ibihumbi 11 arenga mu majwi ibihumbi 44 y'abari batoye muri rusange mu bahanzi barindwi bari basigayemo icyo gihe.

Tariki 27/07/2012 nibwo mu gitaramo kizaba kitabiriwe kandi n'umuhanzi w'umunyamerika Jason Derulo hazamenyekana uzatsinda iri rushanwa hagati ya King James uririmba injayana ya RnB na Jay Polly uririmba Hip Hop.

Mu modoka za Toyota Land Cruiser zabazanaga, Jay Polly niwe wahageze mbere

Lion ati: ” Karibu Jay, urabibona ute?” undi ati: “Ndakomeza ndabyizeye”

Knowless ubwo nawe yahageraga

Knowless yavuze ko yumvaga afite icyizere

King James yavuye muri Land Cruiser gikomando?????

Yatambukanaga impagarike kuri “red carpet”

Young Grace niwe waje nyuma muri bane bari basigaye mu irushanwa

 

Aba bo baje n’izabo nk’abatumirwa

 

“Stage” yari yateguwe hagaragara cyane ikinyobwa cya PRIMUS

Lion Imanzi nawe yabanje kubakorera mu nganzo

Arakora mu muhogo mu njyana nziza ya Reggae benshi bari aho bishimiye

 

 

 

 

Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment