Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Ku kibuga cy’indege bamusatse imbunda naho ari igitsina cye kinini

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Ku kibuga cy'indege bamusatse imbunda naho ari igitsina cye kinini
Jul 19th 2012, 13:47

USA – Umunyamerika Jonah Falcon aherutse kugirira ibibazo ku kibuga cy'indege cya San Fransisco muri iki cyumweru ubwo abashinzwe umutekano bamukekeraga gutwara intwaro mu ipantaro ye, hanyuma bakaza gusanga ari igitsina kinini cyabakangaga.

Johan w'igitsina kinini iyo yambaye agerageza kugihambira

Johan w’igitsina kinini iyo yambaye agerageza kugihambira

Falcon ukomoka muri Leta ya New York ati: " Igitsina cyari kirambitse ibumoso, kandi ntanubwo cyari cyafashe umurego, bakagirango rero ni nk'intwaro mfite, babanza kunsaka bikomeye".

Jonah Falcon igitsina cye kireshya na 24cm iyo gisinziriye, naho cyaba gishaka gukora ibyo gikoreshwa kikagera ku burebure bwa 34cm.

Ubugabo bureshya burya ngo birashoboka ko bwaba ari agahigo ku Isi, nuko ngo igitabo cya Guiness World Recods mu mihigo kibarura iy'ibitsina itarimo.

Kugirango ace ku bashinzwe umutekano, Jonah Falcon yabanje kubabwira ko ari igitsina cye, ntibemera kugeza ubwo ahaye uburenganzira umwe mu bashinzwe umutekano akaza akagikoraho akacyumva.

Nyuma yo kucyumva nabwo ntibabyemeye neza ngo hari ipuderi bamushyizeho ngo barebe niba nta biturika ahishemo bindi.

Ati: "ibi byose babikoraga kandi namaze no kunyura mu cyuma gishobora kugaragaza ibyo umuntu atwaye". Nyuma ariko ngo baje kumusaba imbabazi maze arabaseka arigendera.

Mu 1999 Falson yatangiye kumenyekana mu bitangazamakuru ubwo yagaragaraga muri documentaire yiswe "Private Dicks: Men Exposed",  mu 2006 nabwo ngo yongeye gutungura benshi mu kiganiro cy'amashusho cyaciye kuri Channel 4 mu Ubwongereza kitwa "World Biggest Penis".

Abagabo bafite ibitsina nk'ibya Falcon, usanga bashakishwa cyane mu Uburayi na Amerika ngo bakinishwe muri film za Pornographie, nyamara Falcon baramugerageje kuri za miliyoni nyinshi z'amadolari ngo abakinire aratsemba.

Yatangaje ko igitsina cye Imana itakimuhereye kugikinisha bene ziriya filimi.

Uyu mugabo yavuze ko yamenye ko igitsina cye kidasanzwe afite imyaka 18 y'amavuko, kuko yagereranyaga n'icya bagenzi be yabonaga akagirango bo ntibarakura kandi ari bo bafite ibitsina by'uburebure busanzwe.

Falcon ubusanzwe ni umukinnyi w'amafilimi, ariko atari ariya ya Pornographie.

Johan arerekana uko igitsina cye kingana iyo gishaka gukora akazi kacyo

The Huffington Post

Egide RWEMA
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment