Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: “Guseka bitera kuramba” ngo ni ibanga riri mu Imigani 7 – 22

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
"Guseka bitera kuramba" ngo ni ibanga riri mu Imigani 7 – 22
Jul 19th 2012, 13:15

Ubu ni ubutumwa bwa Reverend Joel A. Bowman wo mu rusengero rwitwa Faith Baptist Church Faith rwo muri leta zunze ubumwe z'amerika ahitwa Louisville muri leta ya Kentucky.

Abana bo ku kigo cy'amashuri abanza i Karama muri Nyaruguru

Abana bo ku kigo cy’amashuri abanza i Karama muri Nyaruguru baseka/photo umuseke.com

Joel Bowman ahamya ko yamenye ibanga riri mu gitabo cy imigani 17:22 aho umwanditsi avuga agira ati "umutima unezerewe ni umuti ariko umutima ubabaye uca intege nyirawo" reverend akomeza avugako mu mirimo ye yabonye ko iki cyanditswe gikora cyane  kubantu bafite ibibazo byo mumutwe.

Avuga ko we mubuzima bwe yabikoze nk'icyemezo ko agomba guhora yisekera yaba ari mu rugo, mu kazi ke, ndetse ngo niyo ahuye n'ibimubabaje ntabura kwimwenyurira.

Kuri we guseka ngo ni umuti udahenze kuri buri wese, agaragaza inyungu ziri muguseka:

Inyungu ku mubiri

Abantu benshi ntibaziko guseka bifasha umuntu cyane cyane mu mijya y'umubiri, kugabanya gutera ku umutima kubafite ikibazo cy'itera cyane ry'umutima ndetse no gufasha uturinda mubiri (immune system).

Guseka kandi ngo hari imisemburo birekura ituma umubiri wumva umeze neza, bene iyi misemburo ngo ubundi umubiri uyirekura ni mu gihe cy'imyitozo ngororamubiri gusa.

Inyungu kuri roho

Guseka ngo bifasha n'amarangamutima n' imitekereze bya muntu, ubushakashatsi bwakozwe na Johns Hopkins bugaragaza ko guseka byongera gufata k'ubwonko mu mutwe, ubwonko bugakora neza bigatuma umuntu afata neza mu mutwe ibyo abwiwe cyangwa yize.

Guseka kandi bigabanya guhangayika (stress) kandi bituma umuntu ajya mu marangamutima meza bigatera akanyamuneza bikanagabanya ubwoba.

Inyungu ku buzima bw'umwuka

Ku bemera Imana, bavuga ko Imana isaba abantu kubana neza mu mahoro. Mu guseka ngo habamo ibanga ryo kuba umunyamahoro. Iyo useka kenshi wishimye muri wowe uba ngo urimo kwiyubakamo amahoro, ayo mahoro rero niyo ngo ugeza ku bandi bityo ukababanira nk'uko Imana ibigusaba.

Abantu baretanye ari benshi, bagaseka bakishima ngo bahana amahoro ndetse ayo mahoro bakayashyira nabo basize.

Reverend Joel A. Bowman atanga ubuhamya avuga ko mu rusengero rwe guseka babitegeka abahasengera, guseka kandi ngo ni ikimenyetso cy'uko abari bafitanye amakimbirane biyunze neza.

Dore ibintu bitandatu guseka byakugezaho

  1. Guseka bigabanya umubabaro iyo umuntu afite ikimubabaje.
  2. Guseka ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza imibanire myiza n'abandi.
  3. Guseka birinda umutima agahinda gashobora gutera ihungabana.
  4. Guseka bifasha itera ry'umutima n'uturamangingo gukora neza byose bikarinda umutima kuba wagira ikibazo cyo gutera nabi.
  5. Guseka biguha kunezerwa no kumva umudendezo.
  6. Guseka kandi bifasha ubwonko gufata mu mutwe.

Hejuru y'ibi byose guseka ngo byongera kuramba no kuramuka kuko ubikora ahorana akanyamuneza n'umubiri ugahora umeze neza.

Oscar Ntagimba
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment