Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Bugesera: urubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Bugesera: urubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye
Jul 19th 2012, 09:41

m Bugesera urubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye 225x300 Rwanda | Bugesera: urubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'Urubyiruko Alphonse Nkuranga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rurasabwa kugana ikigo cyarushyiriweho kuko ari  kimwe mu bigo byashinzwe n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko kugirango gifashe urubyiruko cyane cyane urwo mu karere ka Bugesera kwiyubaka no kugera ku iterambere nyaryo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko Alphonse Nkuranga ,avuga ko  muri icyo kigo urubyiruko ruhakura  inyigisho zitandukanye bitewe n'amahitamo ya buri wese kuko babasaba kwibumbira mu makoperative ubundi bakabaha ibikoresho by'ibanze bityo bikabafasha gutera imbere.

Bugesera rubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye 300x225 Rwanda | Bugesera: urubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye

Urubyiruko rukoresha iyo nzu mu bikorwa bitandukanye

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ati  "ni byiza kubona iki kigo kibasha gutanga ubufasha k'urubyiruko ku rwego rushimishije nk'uru twahasanze, twahabonye club zigera kuri 17, abiga mudasobwa,abigisha kwirinda SIDA n'ibindi , ni byiza cyane."

Aho kuri icyo kigo cy'urubyiruko abakozi bacyo bafatanyije n'abaganga n'abaforomo bategura umunsi wo gupima kubushake agakoko gatera SIDA maze urubyiruko rugahabwa inama zinyuranye bitewe nuko ruhagaze.

Ati " bifuje ko hajya hanatangwa imiti kubo basanganye  agakoko ka sida ku mpamvu z'uko iyo bohereje umuntu ahandi akenshi bimutera isoni. Rero bakaba babona byaba byiza bagiye bapima urubyiruko bakanarukurikirana mu gihe basanze rwaranduye".

Kugeza ubu ikigo cy'urubyiruko cya Bugesera cyakira urubyiruko rukabakaba 300 ku munsi, muri abo hagati y'i 10 na 25 bakaba bipimisha ku munsi naho  mu rubyiruko 50 rwipimisha kubushake umwe niwe uba yaranduye, nk'uko bitangazwa na Marthe Munezero, upima akanatanga ibisubizo k'urubyiruko ruba rwaje kwipimisha agakoko gatera SIDA kubushake.

Posts Related to Rwanda | Bugesera: urubyiruko rurasabwa kugana ikigo cyarwo kugirango rufashwe mu bikorwa binyuranye

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment