Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: YITABYE IMANA NYUMA YO KUMARA AMASAHA 40 AKINA ONLINE VIDEO GAME.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
YITABYE IMANA NYUMA YO KUMARA AMASAHA 40 AKINA ONLINE VIDEO GAME.
Jul 19th 2012, 14:58

Nyuma y’imyaka myinshi ama video game ateye imbere cyane kw’isi akaba arimo atwara imitima y’abana benshi cyane mu mpande enye z’isi yacu dutuyemo cyane cyane ku mugabane w’aziya aho abana bamara amasaha menshi cyane ku ma machine bakina iyi mikino.

Mu gihugu cya Taiwan umukino bita Diablo III Marathon urimo uraca ibintu nyuma yishyirwa kumugaragaro rw’uwo mu kino kw’itariki 15 Gicurasi umkunzi umwe w’uyu mukino yitabye imana nyuma yo kumara hafi iminsi ibiri akina uyu mukino.

Nguyu umukino wa Diablo III Marathon

yari umwana w’umunya Taiwan aho bamusanze mu cyumba cye yitabye imana aho yari amaze amasaha 40 akina uyu mukino wa Diablo III Marathon akina online, uyu mwana akaba yitwa Lad Chuang akaba yaraje muri internet cafe agafata icyumba cyo gukiniramo akamara ariya masaha yose uko ari 40 ataruhutse ngo aryame cyangwa ngo arye ibi bikaba byatangajwe n’umukozi w’iyi internet cafe w’amusanze aryamye ku meza yananiwe akaba yarahise ajyanwa kwa muganga nyuma gato bikaza gutangazwa ko yitabye imana.

uyu mwana akaba atariwe wambere witabye imana muri kiriya gihugu cya taiwan kuko mu kwezi kwa 2 undi mwana witwa Chen Rong Yu nawe yitabye imana ari muri internet cafe mu mugi wa Taipei aho yagize ikibazo cy’umutima agahita ajyanwa kwa muganga akaza gupfa nyuma yamasaha 9 gusa agejejwe mu bitaro, undi mu Shinwa w’imyaka 30 nawe akaba yaritabye imana nyuma yo kumara iminsi 3 akina game online atarya atanwa.

izi mpfu zitunguranye zitewe no gukina cyane iyi mikino ya video game zikaba zikomeje gutera abantu ubwoba ari nako inganda zikora iyi mikino zikomeza gutera imbere cyane, hakaba hibazwa ingamba zafatwa kugirango barwanye izi mpfu zitunguranye.

 

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment