Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: DR JOSEE CHAMELEONE YASESEKAYE MU RWANDA, AJE MURI FESTIVAL YISWE KESHA FESTIVAL.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
DR JOSEE CHAMELEONE YASESEKAYE MU RWANDA, AJE MURI FESTIVAL YISWE KESHA FESTIVAL.
Jul 19th 2012, 15:31

Umuhanzi w’umugande wari utegerejwe n’abantu banshi cyane hano mu Rwanda kuri ubu yageze hano mu Rwanda Ku isaha ya saa tanu n'iminota 45 z'ijoro nibwo Dr Josee Chameleone yasesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe/Kigali.
 

Chameleone aje mu Rwanda mu bitaramo bibiri by'akataraboneka azakorera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu no kucyumweru byiswe KESHA Festival iyuyu mwaka ikaba yaritiriwe VALU VALU indirimbo ya Dr Josee Chameleone.

Dr Josee Chameleone ufite imbaga y'abafana hano mu Rwanda yaje aherekejwe na murumuna we w'umuhanzi witwa AK 47, Dj umucurangira we witwa Dj Brak ndetse n'ababyinnyi be batandatu.

Dr Jose Chameleon akigera i Kanombe

Si Chameleone wenyine uzaririmba kuri uwo munsi dore ko azaba aherekejwe n'abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Kitoko, Urban Boyz, Dream Boyz, King Jmaes, Riderman, Rafiki, Allioni, Brothers,n'abandi benshi cyane.

ki gitaramo Chameleone aje gukorera mu Rwanda kizabera kuri stade Amahoro i Remera kikazaba kuva saa cyanda z'amanywa kuwa gatandatu mpaka bukeye. Hazaba hari icyo kurya, icyo kunywa.

affiche ya valu valu live concert

 

Iyi festival ikaba izajya iba buri mwaka kugirango abanyarwanda bamenyere umuziki uri live kandi bamenyere n’ibitaramo bikesha atari byabindi aba polisi bafunga bigeze aho biryoshye.

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment