Umuhanzi wa RnB Ruhumuriza James niwe wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar rimaze amazi ane rihatanirwa n'abahanzi batangiye ari 20.

Amaze kubwirwa ko atsinze yafashe umunota nk’umwe apfukamye
Hakurikijwe amajwi y'abatoye kuri Telephone na Internet, King James yatsinze mugenzi we ukora injyana ya Hip Hop Tuyishime Joshua bita Jay Polly.
Muri Parking ya Pt Stade hari imbaga y'abantu benshi, abahanzi bombi, Jay Polly na King James bari bafite abafana benshi baje kubashyigikira.
Mbere y'uko hamenyekana uwegukanye iri rushanwa, habanje kuririmba umuhanzi Tom Close wegukanye iri rushanwa umwaka ushize. Maze hakurikiraho Tombola y'uko bariya babiri bari buririmbe.
King James niwe wabanje, aririmba indirimbo enye maze Jay Polly azamukana na Tough Gang yose nabo bashimisha abafana benshi cyane.

King James na Jay Polly mu gihe bari bategereje kubwirwa utsinda

Bruce Melody wabanje kugeragaza ubuhanga bwe mu kuririmba

Derek ni umusore nawe watunguranye mu kumvikanisha ijwi rye

Channy waririmbye neza cyane indirimbo “Redemption Song” ya Bob Marley
Andi mafoto ari gushyirwaho
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment