Ku rukiko rw'i Westminster kuri uyu wa gatanu, abacamanza batangaje ko John Terry agizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho by'irondaruhu yaba yaragiriye umukinnyi wa Queen's Park Rangers, Anton Ferdinand.

John Terry nyuma yo kugirwa umwere/photo Internet
Muri uru rubanza rumaze icyumweru, John Terry w'imyaka 31 yari akurikiranyweho kubwira Ferdinand amagambo mabi y'irondaruhu ("f****** black c***") ku mukino wahuzaga Chelsea na QPR tariki 23 Ukwakira umwaka ushize.
Terry avuga ko ari amagambo yandi 'yivugiraga' maze Ferdinand akumva ko yakoresheje ariya mabi ariwe abwira.
Umucamanza Riddle yavuze ko n'ubwo Terry yaba ari umu 'Raciste' hitawe ku magambo ariko we nk'umucamanza yabonye ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko atari we (raciste).
Uyu mwanzuro umaze gutangazwa, abashyigikiye Terry bari mu cyumba cy'urukiko biyamiriranye ibyishimo.
Amaze kugirwa umwere, Terry yasohotse mu cyumba cy'urubanza adaseka, yakirwa hanze n'imbaga y'abantu, abafotora n'abanyamakuru benshi ariko ntiyagira icyo avuga.
Biravugwa ko myugariro wa Chelsea nyuma yo gukira uru rubanza agiye guhita yerekeza mu biruhuko n'umuryango we, mbere yo kujya mu myitozo itegura shampionat n'ikipe ya Chelsea.
Mu bafana bari bamutegereje hanze y'urukiko, umwe yahise afungura icupa rya Champagne atisuka mu kirere mu rwego rwo kumugaragariza ibyishimo.
Muri uyu mukino Chelsea yatsinzwemo 1 – 0 na QPR, Ferdinand yavuze ko Terry basagariranye bagahererekanya amagambo atari meza, nyuma y'uko Terry atutse Anton, murumuna wa Rio Ferdinand, ku ruhu rwe.

Bahererekanyije amagambo mabi John Terry ashyiramo irondaruhu
Egide RWEMA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment