Ikinini cyitwa "pilule du lendemain" ni kimwe mu binini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro gifatwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ngo bibuze gutwita. Kibuza guhura kw'intanga zombi cyangwa izamaze guhura kikazibuza gukura no gushinga imizi muri nyababyeyi (nidation).

Utunini twa Pilule du Lendemain
Ese iki kinini ni icyo kwizerwa?
Iki kinini abahanga bavuga ko cyizerwa mu gihe cyakoreshejwe mu gihe gito gishoboka nyuma y'uko iyo mibonano mpuzabitsina imaze kuba, muri rusange bavuga nibura mu masaha 72 nyuma y'imibonano ikemangwa. Gusa hari ubundi bushakashatsi bwerekana ko na nyuma y'iminsi 5 gishobora gukoreshwa , nubwo ngo amahirwe y'akazi kacyo aba yagabanutse.
Ingaruka iyi miti ishobora gutera
Nk'imiti yose umubiri ugira ubwivumbure kuriyo. Mubyo abafashe iyi miti bagaragaje twavuga nk'iseseme, kuruka, kubabara munda, kubabara amabere,…
Itandukaniro rya "Pilule" dusanzwe tuzi na "Pilule du lendemain"
Ikinini cya Pilule gisanzwe ni ikinini gifatwa n'abagore buri munsi muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Ikaba ibamo imisemburo micye cyane y'abagore (oestrogène ou progesterone), mu gihe Pilule du Lendemain cyangwa "contraception d’urgence" mu gihe ukeka ko imibonano mpuzabitsina umaze gukora yatuma utwita, yo ikaba irimo imisemburo myinshi y'abagore twavuze haruguru, irinda guhura kw'intanga zombi, ndetse ikangiza izahuye ntizikomeze.
Kumenya ikoreshwa rya "pilule du lendemain" ntibivuga ko uzabikoresha kugirango ukore imibonano mpuzabitsina utabifitiye uburenganzira kandi mu buryo budakwiye, kuyimenya ahubwo bizagufashe kuboneza urubyaro igihe bizaba byabaye ngombwa.
Corneill K Ntihabose
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment