Abantu batanu bitabye Imana abandi bagera kuri 14 barakomereka mu mpanuka ikomeye yabereye ku muhanda wa Musanze – Rubavu kuri uyu wa gatanu tariki 13 Nyakanga.

Taxi Minibus yangiritse ku buryo wakeka ko ntawarimo warokotse/photo Sam Nkurunziza
Taxi Minibus ya plaque numero RAA 254S yerekezaga mu mujyi wa Kigali, yagonganye n'ikamyo ya Fuso ifite plaque za Uganda UAM 098 V hafi y'aho bakunze kwita kuri "Bazirete" mu murenge wa Nyakariba mu karere ka Rubavu.
Iyi Fuso ababonye impanuka bavuga ko yageze mu ikorosi igashaka guca ku yindi Fuso maze igahura n'iyi Minibus yazamukaga yerekeza i Kigali ikayigonga bikomeye.
Dr Emmanuel Habimana, umuganga mu bitaro bya Gisenyi, yavuze ko benshi mu bakomeretse n'abitabye Imana bazize ibikomere ku mutwe. Bamwe mu bagihumeka bakaba bashobora koherezwa kuvurirwa i Kigali.
Iyi mpanuka ikiba, abantu batanu bari muri Taxi Minibus bahise bagwa aho, umushoferi n'abandi babiri bari muri Fuso bakaba batakomeretse bikomeye cyane.
Muri 14 bakomeretse, batandatu bavuwe barara batashye, abandi bo bamwe nibo bashobora koherezwa i Kigali kubera uburemere bw'ibikomere byabo.
Hussein Kabera warokotse iyi mpanuka, yavuze ko Fuso yabagonze ubwo yadepasaga (depasser) indi mu ikorosi, bagiye kubona babona ibituyeho, umushoferi wa Minibus nawe uri mu bitabye Imana, akaba ntaho ku yihungira yari afite.
Ikorosi ryabereyemo impanuka, abarituriye bavuga ko nta byumweru bibiri bishira hatabereye impanuka. Police yo mu muhanda ikaba ikunze gusaba abashoferi gutwarana ubwitonzi, umuvuduko mucye, no kudatwara basinze, nka bimwe mu byibanze bitera impanuka.

Fuso yagonze Minibus yerekezaga i Rubavu
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment