Kuri iki cyumweru ubwo umuhanzi w'icyamamare Jason Derulo yasozaga uruzinduko rwe mu Rwanda aho yari yaje kuririmba mu isoza ry'irushanwa rya PGGSS II, mbere yo gutaha yanyuze ku bitaro bya CHUK gusura abarwayi.

Jason Derulo yarurira abarwayi ifunguro rya saa sita
Muri iki gikorwa cyiza yasabwe n'ubuyobozi bwa East African Promoters, Jason Derulo n'itsinda rya bagenzi be bazanye, bageze mu bitaro bya CHUK mu gihe abarwayi bari bagiye gufata amafunguro.
Jason Joel Desrouleaux akaba yaruriye abarwayi abagezaho amafunguro ndetse ababashaga kuvugana nawe bamubwira uburwayi bafite, abifuriza kurwara ubukira abasezeraho.
Uyu musore w'umunyamerika ufite ababyeyi b'abanya Haiti akaba yahise yerekeza ku kibuga cy'indege i Kanombe afata indege imucyura iwe i Miami.

Derulo na Body guard we binjira mu bitaro bya CHUK

Yagendaga yitegereza aho abarwayi bacumbikirwa

yarurira abarwayi amafunguro ya saa sita

Yabikoraga ubwona abyishimiye cyane

Bigoranye kumvikana mu rurimi yageragezaga kubaza bamwe muri bariya bakecuru barwaye uko bameze, anabifuriza kurwara ubukira

Amaze kubaha amafunguro bateguriwe, yabasezeyeho arasohoka, aha ni muri Salle IV irwariramo abagabo

Umuyobozi wa East African Promoters Joseph Mushyoma (Boubou) wasabyeJason Derulo kuza gusura abarwayi mbere yo gutaha
Kuri uyu wa gatandatu, uyu muhanzi, wifuzaga kuzaba umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga, akaba yarashimishije cyane abari bitabiriye igitaramo gisoza irushanwa rya PGGSS II i Remera.
Andi mafoto ari gushyirwaho
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment