Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 31/7/2012 Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushkiwabo yatangaje ko amahanga atakagombye gukoresha inkunga zayo nk'igikangisho ku bihugu bikennye.

Ministre Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Aha akaba yagarukaga ku myanzuro y'ibihugu bya USA, Ubuholandi n'Ubwongereza yo guhagarika by'agateganyo inkunga byageneraga bishingiye kuri raporo z'impuguke za UN zakoze zemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 wigometse ku butegetsi bwa DR Congo.
Louise Mushikiwabo ati: " Iri tsinda ry'impuguke ziherutse mu Rwanda twagiranye nazo ibiganiro, twazeretse ingingo n'ibihamya binyomoza ibyo bari batangaje, twagaye kandi raporo basohoye batarigeze babaza u Rwanda. Natwe tuzereka bariya bafatanyabikorwa bacu ziriya mpamvu kandi twizeye ko bazabona ukuri bagashira impungenge"
Ministre Mushikiwabo akaba yavuze ko ibyemezo byo guhagarika ziriya nkunga bitabatunguye, nk'igikoresho abo bafatanyabikorwa bakunze gukoresha mu gutegeka ibyo bashaka, ariko ko no mu gihe nta ngunga zaba zihari bidasobanuye ko abanyarwanda batabaho.
"Bene ziriya raporo zituvugaho tuzimaranye imyaka 18, izo kugusha indege, kwica abantu muri Congo n'izindi. Naho inkunga ituruka hanze bazi ko tuyikoresha neza. Itabonetse kandi abantu ntibabura ibitotsi, icyangombwa ni ingufu abanyarwanda bakoresha biteza imbere kuko nizo zirugejeje aha" Louise Mushikiwabo.
Muri iyi raporo y'izo mpuguke biratangaje kubona handitswemo ko u Rwanda rwafashije ingabo za M23 mu gutanga imyitozo mu kigo cya Kanombe. Nyamara iyo izi mpuguke ngo ziza kuba zarageze i Kanombe mu kigo cya gisirikare zari kubona ko nta myitozo ihatangirwa ari ikigo kigizwe n'amazu abamo abasorikare, irimbi, n'igice kinini cy'ibitaro bya gisirikare nk'uko Mushikiwabo abitangaza.
Muri iyi raporo kandi hagaragaramo amafoto y'intwaro (imbunda n'amasasu) u Rwanda ngo rwahaye ingabo za M23, nyamara ngo izi mpuguke iyo zigera mu Rwanda zari kwerekwa amaraporo n'amashusho y'uburyo izi ntwaro zagiye zitwikwa mu Rwanda kuko igisirikare cy'u Rwanda kitakizikoresha zashaje.
Muri iyo raporo bavuga ko babonye umurwanyi wa M23 uvuga icyongereza wambaye imyanda mishya. Ibi byose Ministre Mushikiwabo akavuga ko byari ugushaka impamvu gusa ariko nta shingiro bifite kuko muri ibi bihugu atari u Rwanda ruvuga icyongereza kurusha ibindi bihugu. Izi ngingo zose ngo bakaba baragiye bazigaragariza ziriya mpuguke zakoze iyo raporo.
Ubwo zari mu Rwanda, izi mpuguke ngo zikaba zareretswe uruhande rw'u Rwanda kuri buri ngingo yanditse muri iyi raporo, zikaba zizongera kuyitunganya neza igashyikirizwa akanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi mu kwezi kwa cumi uyu mwaka.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment