Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Abanyamakuru Habarugira na Gasana umwe yagizwe umwere undi arekurwa by’agateganyo

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Abanyamakuru Habarugira na Gasana umwe yagizwe umwere undi arekurwa by'agateganyo
Jul 31st 2012, 18:20

Kibagabaga – Mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa 31 Nyakanga umucamanza yategetse ko Gasana Idrissa Byiringiro arekurwa by'agateganyo. Naho kuwa 30 Nyakanga i Muhanga urukiko rukaba rwaragize umwere Habarugira Epaphrodite ku cyaha cy'ingengabitekerezo ya Genocide akaba yarekuwe kuri uyu wa kabiri.

Abanyamakuru Habarugira na Byiringiro Gasana

Abanyamakuru Habarugira na Byiringiro Gasana

Gasana Idrissa Byiringiro yarekuwe by'agateganyo nk'uko byari byasabwe n'umwunganizi Me NSABAYEZU Evariste wavuze ko ibyaha umukiliya we ashinjwa bidahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu nk'uko amategeko abiteganya bityo ko yaba arekuwe by'agateganyo.

Habarugira Epaphrodite wakoraga kuri Radio Huguka mu karere ka Muhanga, watawe muri yombi tariki 24 Mata 2012 akurikiranyweho gutangaza kuri Radio imvugo zirimo Ingengabitekerezo ya Genocide, nyuma yo kuburana kuva mu kwa gatanu, umucamanza akaba yavuze ko Urukiko rwsanze uyu musore nta ngengabitekerezo imuhama nkuko byavugwaga n'ubushinjacyaha bityo ko agizwe umwere.

Gasana Idrissa Byiringiro wandika muri The Chronicles, akurikiranyweho ibyaha byo kubeshyera Leta , guhimba inkuru z'ibinyoma ko yashimuswe no kwandika inyandiko ebyiri mu bugenzacyaha zivuguruzanya.

Gasana yategetswe kujya yitaba urukiko muri iki gihe iperereza rigiye gukomeza, no kutarenga umujyi wa Kigali.

Umukoresha we, akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru The Chronicles Kayumba Christopher wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda kuva mu myaka 10 ishize, yemeye ko uyu musore aramutse abuze umushahara we (Kayumba) wahagarikwa, naho nyirarume witwa Evariste Gasana w'imyaka 68 nawe yemerera urukiko ko Byiringiro aburiwe irengero inzu ye (Evariste) yafatirwa.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.COM 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment