Gutana kw'abashakanye mu gihugu cyacu biri kugenda bifata indi ntera. Nyuma y'amezi atari menshi utashye ubukwe ujya kumva ukumva ngo abo bamwishyingiye bari mu nkiko basaba gatanya bananiranye.

Abaganira kuri iki cyibazo usanga bibaza impamvu y'ubu butane ubundi budasanzwe mu muco nyarwanda.
Kutarambana kw'abashakanye biri kugenda bigaragara bamwe bemeza biterwa n'uko umuco nyarwanda ugenda uhura n'ibizazane biwuhindura. Ntivuguruzwa Emmanuel umunyamakuru ukora ibitaramo nyarwanda avuga ko umuco wo kuba umugore yarabaga umutima w'urugo akamenya gusa umugabo we n'urugo byari inkingI ikomeye yo kudasenyuka kw'ingo mu Rwanda.
Iyi ngingo y'umuco wangiritse ishimangirwa n'ubusambanyi ngo bweze cyane mu bakobwa n'abahungu batararushinga. Uku gusambana kenshi na benshi ngo gutuma ugiye gushinga urugo rumunanira kubera akamenyero kabi ko gusambana na benshi katihanganira umugabo cyangwa umugore umwe.
Mu rukiko rw'ibanze rwa Nyamirambo, imibare bahaye Umuseke.com igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere 2011 kugeza mu kwezi kwa Kanama 2012 bamaze kwakira ibirego 122 bisaba gutandukanya ingo.
Imibare yo muri uyu mwaka (2012) ikaba kugeza ubu iruta iyo mu 2011. Kuva tariki ya 1 Werurwe 2012, kugera tariki ya 19 Kamena 2012 uyu mwaka hari hamaze gutangwa ibirego byaka gatanya bigera kuri 49 i Nyamirambo.
Si mu rukiko rwa Nyamirambo gusa kuko, no mu zindi nkiko zitandukanye mu gihugu, hagaragara umubare ugenda uzamuka w'abasaba gutana kw'ingo biyubakiye.
Perezida w'urukiko rw'Ibanze rwa Nyamirambo, Me Sebagabo Patrick yatubwiye ko byinshi mu byaha baburanisha bikubiye mu gitabo cya mbere cy'amategeko y'imbonezamubano gikubiyemo ibyaha bishobora gutuma habaho gatanya ku bashakanye.
Muri ibyo byaha biri mu matsinda abiri; hari ibishobora gukurikiranwa mu rwego rw'imbonezamubano nko kunyereza umutungo w'urugo cyangwa amakimbirane ashingiye ku mutungo, kutumvikana no kutajya inama. Ndetse n'ibyaha bishyirwa mu rwego rw'impanabyaha (Penal) nko gukubita uwo mwashakanye, guca inyuma uwo mwashakanye, icyaha gisebeje igihe cyahamye uwo mwashakanye. Kuri ibi byaha hiyongeraho n'icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, byose bikaba biri mu ngingo ya 237 y'igitabo cya mbere gikubiyemo amategeko y'imbonezamubano.
Me Sebagabo Patrick ati "Hari igihe umwe mu bashakanye ashobora kuba yarahamijwe icyaha kikajya gitera isoni uwo babana bityo akarega yaka gatanya".
Mu zindi mpamvu zivugwa nka nyirabayazana wa gasenyamiryango harimo iterambere.
Iri terambere ngo ryigisha cyane uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ubu burenganzira ngo bwumva nabi na bamwe mu bashakanye bukaba bwagenderwaho umwe mu bashakanye asaba gutana na mugenzi we kuko abangamira uburenganzira bwe.
Akarengane gakorerwa abagore kamaganwa hose, mu Rwanda no hanze yarwo, ngo gatuma ingo z'abagabo bamwe bigira 'intare' mu rugo, bagakubita abagore babo, aba bagore bahindukira nabo bagasaba gatanya bagendeye kuri ako karengane cyangwa ihohoterwa ribagiriwe.
Ubukene nabwo ngo bwaba atari shyashya mu gutanya ingo, nubwo mu Rwanda ngo bwo butabajyana mu nkiko, ahubwo abajya mu nkiko ugasanga ari abafite uko bahagaze.
Umwe mu bashakanye waganiriye n'Umuseke.com akanga ko twandika amazina ye yatubwiye ko yatanye n'umugabo we kuko nta rukundo yasanze amufitiye, avuga ko umugabo batanye yamusanze kuko yari akurikiye umutungo umugore yari afite. Avuga ko yawugezemo agashaka no kuwumutegekeramo bityo agasaba gatanya ahereye ku mpamvu z'uko umugabo we yabangamiraga uburenganzira bwe akanamuhohotera.
Uyu mugore yemeza ko nubwo ubu arera abana babiri yabyaranye n'umugabo we, nta cyiza cyo gusenya urugo, ariko iyo bibaye ngombwa "wemera ukibabariza abana ntibabane na se akabasura nk'umushyitsi, aho kugirango babare buri gihe kubera ko ari umugabo mubi utahana inabi"
Ikibazo cyo gusenyuka kw'ingo nubwo kitarakomera cyane, ariko imibare igaragaza ko mu myaka itari myinshi iri imbere gishobora kuba cyafashe indi ntera mu muryango nyarwanda.
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment