Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: USA irahakana gutangaza ko perezida Kagame yakurikirwanwa

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
USA irahakana gutangaza ko perezida Kagame yakurikirwanwa
Jul 31st 2012, 16:26

Mu cyumweru gishize ikinyamakuru The Guardian cyo mu bwongereza cyasubiyemo amagambo y'umuyobozi w'ibiro by'abanyamerika bikurikirana ibyaha by'intambara Stephen Rapp, aho byavugaga ko yatangaje ko perezida w' u Rwanda ashobora gukurikiranwa n'urukiko nshinjabyaha (ICC) mu gufasha umutwe wa M23 urwanya ubuyobozi bwa congo ariko ibi Amerika ikaba yabihakanye.

Uyu Rapp azwiho kuba yaragize uruhare mu gufasha gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi no mu gufata no kugeza mu rukiko uwari perezida wa Liberia Charles Taylor.

Nkuko ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bw'Amerika bubitangaza buvuga ko ikinyamakuru The Guardian cyavuze mu buryo butaribwo ibyo yari yabatangarije, ikosa babona ko iki kinyamakuru cyagombye gukosora.

Ubu ni ubutumwa (E mail) bwoherejwe n'umukozi wo mu biro bishinzwe ububanyi n'amahanga twagerageje guhindura mu Kinyarwanda:

"Mu kiganiro na The Guardian , Ambasaderi Rapp yageragezaga kwerekana agaciro gake mu gufasha abakora ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu, yerekana ko ibihugu bituranye na Congo mu gihe cyashize byambutse imipaka yabyo bifasha imitwe yitwaje intwaro.Ntiyigeze ahamagarira ikurikiranwa ry'umuntu runaka.

Leta z'unzeUubumwe z'Amerika zifite impungenge z'inkunga zitera umutwe wa M23 nkuko bigaragara mu raporo y'impuguke za  UN. Ikihutirwa ni uguhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DR Congo, dushyigikiye ubufatanye by'ibihugu byo mu karere harimo n'ibyagisirikare.

Twababajwe n'ikosa ryakozwe ni iki kinyamakuru (The Guardian) cyavugaga ko Ambasaderi Rapp yahamagariye ikurikiranwa rya perezida Kagame byasamiwe hejuru n'ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi bigakoreshwa n'abarwanya igihugu cy'u Rwanda bagakoresha imiryango itandukanye mu guhamagarira Leta yacu mu guhagarika inkunga twahaga leta y'u Rwanda."

Leta y'Amerika iherutse gukuraho inkunga yafashaga igisirikare cy'$200,0000 ariko bitangazwa ko iyi nkunga izasubukurwa mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2013 cyangwa mbere yaho, nkuko tubikesha ikinyamakuru Opednews.com.

Ubuholandi  nabwo bukurikije amakuru yavugwaga n'inzobere za UN nabwo bwahise bukuraho inkunga bwari kugenera u Rwanda.

Radio y'abanyamerika (VOA) yavuze ko u Rwanda rwagiye rugaragaza umurongo ku wundi muri  Raporo yari yasohowe mu minsi ishize rwereka za mpuguke ko ibyo basohoye ataribyo, izi mpuguke ziheruka mu Rwanda zikaba zitaratangaza icyo zavanye mu Rwanda.

Mu mpera z'icyumweru gishize iki kinyamakuru The Guardian cyasohoye indi nkuru kivuga ku magambo yatangarijwe na Rapp: "Twashyigikiye cyane u Rwanda .turiteguye kuganira nabo nkuko twabikoze mu bihe byashize"

u Rwanda na Amerika (USA) ni ibihugu bitasinye ku masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Corneille Ntihabose
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment