Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Bill Clinton agarutse mu Rwanda

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Bill Clinton agarutse mu Rwanda
Jul 16th 2012, 06:30

Uwahoze ayobora Leta z'unze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuwa gatatu w'iki cyumweru mu gikorwa cyo gutangiza kumugaragaro ikigo cyo kuvura Cancer kiri i Butaro.

mu kwa munani 2008, Bill Clinton ubwo yaramutsaga abahinzi i Rwinkwavu

mu kwa munani 2008, Bill Clinton ubwo yaramutsaga abahinzi i Rwinkwavu

Nkuko byatangajwe na Clinton Foundation, Clinton azaza gutangiza iki kigo gihabwa ubufasha na Foundation abereye umuyobozi, mu mihango izabera mu ntara y'Amajyaruguru.

Ibitaro bigezweho bya Butaro byubatswe bufatanye hagati ya Clinton Foundation, Leta y'u Rwanda n'umushinga wa Partners in Health, nibyo bitaro bya mbere mu Rwanda bigiye kugira ikigo cyo kwita no gukumira indwara ya Cancer cya mbere mu Rwanda, cya mbere kandi muri aka karere ka Africa giherereye mu cyaro.

"Clinton azitabira ifungurwa kumugaragaro rya 'Butaro Cancer Center' ari kumwe na Paul Farmer na Jeff Gordon. Iyi santeri yakozwe ku bufatanye bwa Clinton Global Initiative, Jeff Gordon Children's Foundation na Partners in Health" ni ibyanditse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Clinton Foundation

Paul Farmer ni umunyamerika watangije umushinga wa Partners in Health.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi, rivuga ko mu 2020 hashobora kuzaba hari abantu miliyoni 16 bashya bafite indwara ya Cancer. 70% byabo bazaba ari abo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere nk'u Rwanda.

Egide RWEMA
UMUSEKE.COM 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment