Kuri icyi cyumweru tariki 15/7/2012 ahagana saa yine z'amanywa, umusore w'imyaka 19 w'itwa Manirakiza Emmanuel yitabye Imana nyuma yo gusoma nkeri muri Piscine yo kuri Hotel la Parisse Nyandungu.

Manirakiza Emmanuel witabye Imana
Uyumusore witeguraga kujya kwiga muri Africa y'epfo, mushiki wo mu muryango witwa Muhuza Parfaite bari kumwe aho kuri piscine, yatangarije Umuseke.com ko ubwo ngo bari bagiye gutaha nyuma yo koga, Manirakiza ngo yamubwiye ati: "Dusubiremo bwa nyuma".
Parfaite ngo yamwangiye, ariko undi aranga asubiramo naho we ajya muri 'Douche' kuba yitegura ngo batahe.
Mu gihe yagarukaga, yasanze musaza we ngo yamanutse mu mazi, ariko ngo bakagirango yibize (kwibira) nk'ubuhanga mu koga, nyuma abonye atinze, Parfaite asaba Maitre Nageur kumutabara, undi ajyamo aramuzamura kuko ngo bitari ukwibira ahubwo yari yarohamye.
Nyuma yo kuvanamo uyu musore wari wasomye nkeri, yari akirimo umwuka ariko ahumeka nabi cyane, bagerageje kumukanda mu nda ngo amazi amuvemo biranga ahubwo akazana amaraso.
Bahise bahamagara Ambulance, itinze kuza bamujyana kwa muganga na Bus ya Hotel, gusa ku bw'amahirwe macye bamugejeje ku bitaro by'Umwami Faycal abaganga bababwira ko yarangije guca.
Piscine ya La Palisse ifite uburebure bwa 4m (aharehare) imaze kwivugana abatari bacye. Nyuma y'umusore witwa Isata Songa wayiguyemo mu mpera za 2011 bivugwa ko haguyemo abandi bantu babiri, Manirakiza akaba abaye uwa kane ubakurikiye.
Uko basanze Isata ava amaraso mu mazuru ubwo yarohorwaga muri iyi piscine kuwa gatandatu tariki 10 Nyakanga 2011, niko na Manirakiza yavuye amaraso mu mazuru bagerageza kumukuramo amazi kuri iki cyumweru tariki 15 Nyakanga.
Manirakiza apfuye mu gihe yiteguraga kujya kwiga mu kigo African Leadership Academy (ALA) kiri Johannesburg muri Africa y'epfo, aho yari aheutse gutsindira bourse yo kuhiga we na mugenzi we Dieudonne Irankunda biganye mu kigo cya Sun Rise Academy.
Mu kwezi gushize, nibwo Manirakiza yarangije amashuri yisumbuye, ku gitekerezo cye we na bagenzi be bari baratangije umushinga bise UMUZI. Inshuti ze zivuga ko uyu musore yagiraga ibitekerezo byinshi kandi byiza biganisha ku iterambere.

Turi kugerageza kuvugana n’Ubuyobozi bwa La Palisse Hotel kuri iyi piscine yabo nziza imaze kugwamo abagera kuri bane mu gihe kitari kinini
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment