Kuri iki cyumweru ba President Kabila na Kagame ba DR Congo n'u Rwanda bemeranyijwe ku igitekerezo cya 'Africa Union' cyo kohere ingabo nyafrika kurwanya inyeshyamba zirwanira muri DR Congo.

Bemeranyijwe ku bushake bwa ‘African Union’ bwo kohereza ingabo muri DR Congo
President Kagame yabwiye AFP ko impande zombi zemeranyijwe kuri iyi ngingo yo kohereza ingabo muri Congo mu gukemura ikibazo gihari.
President Kagame yabitangaje nyuma yo kubonana amaso ku maso na President Joseph Kabila, bwa mbere kuva mu kwezi kwa gatandatu, nyuma y'uko u Rwanda rushinjwe gushyigikira umutwe wa M23.
Ku cyumweru mu gitondo, Jean Ping wari utarasimburwa ku buyobozi bwa "AU Commission" yari yatangaje ko Umuryango wa Africa y'unze Ubumwe witeguye gufasha mu ishyirwaho ry'ingabo n'ibisabwa byose ngo zijye muri DRC guhashya inyeshyamba zihakorera.
President Yoweri Kaguta Museveni wari mu nama nto yahuje Kabila na Kagame ikamara iminota igera kuri 30 i Addis Ababa, yavuze ko yabonye hari umwuka mwiza w'ubucuti hagati y'ibihugu byombi.
Museveni ubusanzwe usetsa cyane, asohotse muri iyi nama y'abo bagabo yagize ati: " Nta mirwano yabaye!!. Bombi bashyigikiye icyifuzo cyo kohereza ingabo zo kurwanya inyeshyamba".
Umuryango wa Africa y'unze Ubumwe wiyemeje kohereza ingabo muri DR Congo mu gihe, Umuryango w'Abibumbye (UN) uhafite abasirikare barenga 17 000 bahaje mu butumwa bw'amahoro. Gusa banengwa ko ubutumwa bajemo bwabananiye.

“hari umwuka mwiza w'ubucuti hagati y'ibihugu byombi” - Museveni
Ubwanditsi
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment