Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: APR irabasha kwihimura kuri Young Africans?

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
APR irabasha kwihimura kuri Young Africans?
Jul 26th 2012, 07:01

Undi mukino utandukanye n'uwo bahuriyemo mu itsinda C uraza kongera guhuza APR na Young Africans muri 1/2 cy'irangiza muri CECAFA Kagame cup kuri uyu wa kane saa cyenda ku isaha y'i Kigali.

Young Africans iraza guhatana na APR imbere y’abafana bayo

Young Africans yeretse APR ko iyirusha ku mukino mu matsinda ubwo yayitsindaga ibitego 2-0, ibi ariko uruhande rwa APR siko rubibona kuko umutoza Ernie Brandts wa APR yavuze ko Young yabatsinze kuko yabarushije amahirwe.

Muri uyu mukino uca kuri Supersport ya 9 na Television y'u Rwanda, APR irakina idafite rutahizamu wayo Kabange Twite wahawe ikarita itukura ku mukino wa 1/4  ubwo basezereraga URA. Birashoboka cyane ko umutoza aza kumusimbuza Ngoma Hegman.

Umutoza wa APR yatangaje ko ubu ari uburyo bwiza babonye bwo kwereka Young ko yabatsinze ku bw'amahirwe nubwo nayo atari ikipe yoroshye.

Ikipe ya Young bakunze kwita Jangwani kubera aho ibarizwa muri Dar es Salaam iragendera cyane kuri rutahizamu wayo Said Bahanuz watsinze ibitego bibiri, ndetse na Haruna Niyonzima umutima w'iyi kipe hagati mu kibuga.

APR yo iracungira kuri ba rutahizamu Karekezi Olivier, Ndikumana Selemani na Lionel Saint Preux ndetse na Iranzi Jean Claude byagaragaye ko ashobora guhindura ibintu igihe icyo aricyo cyose mu mukino.

Ikipe itsinda uyu munsi iraba ifite nibura ibihembo bya 20 000$ ahabwa ikipe ibaye iya kabiri ku mukino wa nyuma uzaba tariki 28 Nyakanga uyu mwaka.

Undi mukino wa 1/2 urahuza Azam na Vita Club yo muri DRCongo wo uratangira saa saba ku isaha y’i Musambira no mu Rwanda hose.

Stephano Mwasika na Haruna Niyonzima ba Yanga bagerageza gucenga Ngabo Albert inyuma na Lionel Saint Preux ba APR/ Photo T Olobulu

Ange Eric Hatangimana
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment