Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Amavubi U20 yihagazeho imbere ya Mali U20

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Amavubi U20 yihagazeho imbere ya Mali U20
Jul 29th 2012, 20:13

Nyamirambo – Kuri iki cyumweru, Ikipe y'igihugu Amavubi U20 yatsinze ikipe ya Mali U20 ibitego 2 – 1 mu mukino ubanza wo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy'abatarengeje iriya myaka kizabera muri Algeria mu 2013.

Francois Hakizimana agerageza gutera Centré kuri ba rutahizamu

Ku munota wa 20 w'umukino, habayeho amakosa hagati yaba myugariro b'Amavubi Patrick  Umwungeri na Francois Hakizimana maze rutahizamu Samba Diallo wa Mali ahita abakosora atsinda igitego cya Mali, igice cya mbere kirangira ari 1 cya Mali ku busa bw'Amavubi.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje gushakisha uburyo cyakwishyurwa, ariko Mali, y'abasore b'imbaraga n'igihagararo bakomeza guhagarara neza.

Mu mukino hagati, umuzamu Olivier Kwizera yavunitse asimburwa na Ntaribi Steven. Umutoza Richard Tardy yakoze gusimburanya, umusore Eric Nsabimana yasimbuwe na Tibingana Charles naho Bonny Baingana asimburwa na Julius Bakkabulindi.

Ibintu aha byahindutse, aba basore bongera imbaraga mu gutaha izamu, ku munota wa 76, Sebanani Emmanuel bita Crespo yatsinze igitego nyuma y'akazi kari gakozwe na Kabanda Bonfils wakinnye neza cyane.

Iki gitego cyahaye imbaraga Amavubi zo gukomeza gushakisha nubwo byasaga n'ibitinze, ariko ku munota wa 86 myugariro Umwungeri Patrick yaje kubonera igitego ikipe ye, ari nacyo cy'intsinzi Amavubi yavanye i Nyamirambo.

Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Mali akaba yavuze ko gutsindira u Rwanda i Kigali bari babizi ko biri bubagore, ariko ko nabo i Bamako muri Mali byanze bikunze bazihimura.

Naho Richard Tardy utoza Amavubi,yatangaje koumukino wo kwishyura abona amakipe yombi agifite amahirwe 50%.

Emery Bayisenge captain wa Rwanda U20 wahanganye cyane naba rutahizamu ba Mali

Abakinnyi b'Amavubi babanjemo:

Olivier kwizera,

Jean Marie Rusingizandekwe, Emery Bayisenge, Patrick Umwungeri, Francois Hakizimana

Ntamuhanga Tumaine (Titi), Jean d'Amour Uwimana, Eric Nsabimana, Kabanda Bon Fils,

Emmanuel Sebanani (Crespo), Bonny Baingana

Umukino wari ukomeye cyane hagati y’amakipe yombi

Intsinzi babonye bayishimiye Imana

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment