Nyuma y'amasaha umunani umusore witwa Parparan Reimer yafatiye umushito ku ijosi ry'umwana w'umuhungu avuga ko ari bumwice nibamwegera, nyina w'uwafashwe yakoresheje umusaraba ngo amukure kuri iyo ngoyi.

Nyina w’umwana yamwegereye amutunga umusaraba ata umushito/photo internet
Reimer Parparan w'imyaka 24 yafashe Mark Jason Pineda kuwa gatanu ahagana saa tanu z'ijoro mu gihugu cya Philipines, amushinga umushito mu ijosi avuga ko umwegera awumushinga akamwica.
Reimer Parparan abahuruye baza kureba bavuga ko yari yahanzweho n'imyuka mibi, dore ko ngo yavugaga ibintu batabashaga kumenya ururimi avugamo.
Nyuma y'uko hashize amasaha umunani byananiranye ko uyu mwana atabarwa, nyina n'ubutwari bwinshi ngo yagumanye ukwihangana maze ahagana mu gitondo kuwa gatandatu afata umusaraba utukura aragenda awutunga wamuhungu wahanzweho n'amashitani umushito yari yashyize ku ijosi ry'umwana arawurekura.
Uyu mubyeyi akimara gukiza umwana we, yahise acakira uyu wari wahanzweho n'imyuka mibi amushyikiriza Police nayo yari yananiwe kugira icyo ikora mu kibazo giteye gutyo.
Mark Jason Pineda yahise ajyanwa kwa muganga aho yavurwaga udukomere duto yatewe n'umushito yari yafatiweho, ndetse n'umunaniro w'ijoro ryose yamaze yafashwe bunyago.
Parparan Reimer yakoze ibi ngo avuye mu birometero bigera ku icumi mu majyepfo y'umujyi muto wa Barangay. Police yatangaje ko ubu afungiye gufatira umuntu ku buryo butemewe n'amategeko.

Abantu barebaga ariko babuze icyo bakora nyina w’umwana ubwo yegeraga uyu musore yabanje kumuhisha umusaraba
TheSun
Egide RWEMA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment