Dilla Anargia Adilla ni umwana ufite inkomoko yo muri indoneziya (indonesia), gusa akaba yaravukanye indwara y’ubwiyongere bw’umutwe bwaburi munsi kuburyo ubu umutwe we uvuye kugutwi kumwe ujya kukundi hapima sentimetero zigera ku 100 (100 cm).
Uyu mwana indwara arwaye yitwa Hydrocephalus ( mu gifaransa ikitwa Hydrocéphalie), iyo urwaye iyi ndwara itera umubiri wawe ubwiyongere bwibyo bita spinal fluid (liquide céphalo-rachidien).

Iyi ndwara yateye ibabazo byinshi dore ko ubu uyu mwana dellia atucyuzuye mu mutwe ndetse atabasha no kugenda kubera iyi ndwara yamuzahaje.
Igikomeje kubabaza se witwa Azwar Anas ufite imyaka 31 y’amavuko ndetse na nyina Puspita nuburyo ubu abaganga bo mugihugu cya Indonesia banze kongera kuvura uno mwana wabo mu gihe batari babona ubushobozi bwo kumuvuza, ubu aho aryamye akaba nta muti numwe akinywa kuko ntamafaranga yo kuwugura ababyeyi be bafite ndetse n’ibitaro byarangije kumusezerere mu bitaro ubu arembeye murugo aho batuye mu mujyi wa bogor muri indoneziya

aho arwariye mu rugo dore ko yirukankwe mu bitaro kubera ubushobozi buke arwaje nagakuruke kitwa Fazira k'imyaka 7
Nkuko bitangazwa na nyina puspita ngo nuburyo ababazwa cyane no kwirirwa yumva umwana we ataka kubera uburibwe kandi ntacyo agishoboye gukora:
Iyo nza kubwirwa mbere n’abaganga ko umwana wanjye azavuka ameze gutya ntabwo nari kwemera kwavuka kuko mbabazwa cyane no kumwumva antakira iruhande kwababara kandi ntacyo ngishoboye kumufasha, uretse kwatari njye gusa ubabazwa n’ububare bwe kuko twese mu muryango twabaye nkabahahamutse.
Sinizera neza kwashobora kuzakira ino ndwara kuko birasaba imiti ihamabaye ndetse no kwitabwaho neza kandi ntabushobozi dufite, gusa ibyo byose ntibinyibagize gushimira imana kuko nubwo umwana wacu yavutse ameze gutya nawe n’impano twari duhawe nayo, ndabizi neza ko imana yampaye umugisha wo kubyara Dilla izo ko nzamwitaho uko nshoboye kose kandi izi n’ubushobozi bwanjye.
Twiteguye ikizaba cyose, burya imana ikora ibyayo kandi twizeye ndetse tunategereje icyo imana izadusubiza.
0 comments:
Post a Comment