Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Abaganga bashingira kuki bavuga itariki umubyeyi azabyariraho?

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Abaganga bashingira kuki bavuga itariki umubyeyi azabyariraho?
Jul 16th 2012, 20:04

Ababyeyi benshi bajya kwisuzumisha igihe batwite bakunda kubazwa igihe baherukira mu mihango, benshi babyibazaho kuko rimwe na rimwe baba babwiye mu ganga ko babizi neza ko batwite.

Kuki umugore utwite muganga amubaza igihe aherukira mu mihango?

Benshi mu bagore rero babazwa iki kibazo, bacye nibo bamenya impamvu.

Ubundi umubyeyi uje kwisuzumisha atwite akorerwa byinshi harimo kureba uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo gutwita, ubw'umwana uri munda, ingorane afite cyangwa ashobora kugira n'ibindi.

Ariko kugirango abaganga bamenye inda afite igihe igezemo bituma bamukurikirana bijyanye nabyo, bamuza itariki aherukira mu mihango.

Iyi tariki nayo ibafasha kumenya ibyumweru umwana amaze munda ya nyina ndetse no kumenya igihe runaka yakwitegura kubyara.

Mu buganga hakunda gukoreshwa ibyumweru kurusha uko bakoresha amezi.

Urugero: mu buzima busanzwe havugwa ko inda ifite amezi 4 ariko mu buganga hakoreshwa kenshi ibyumweru 16.

Umuhanga Franz Karl Naegele (1778–1851) niwe washyizeho uburyo babara igihe umwana azavukira uhereye ku gihe umubyeyi aherukira mu mihango.

Akaba yaravuze ko kugirango ushake itariki umubyeyi azabyariraho ubegenza gutya:

i.            Ufata itariki aherukira mu mihango ukongeraho umwaka 1

ii.            Ugakuraho amezi 3

iii.            Ukongeraho iminsi 7

Urugero: umubyeyi wajya mu mihango kuri uyu wa 17/07/2012 akabonana n'umugabo mu gihe cy'uburumbuke agahita asama yazabyara:

Itariki aheruka mu mihango :17/07/2012

+ umwaka 1 = 17 /07 /2013
-   amezi 3     =  17 /04/ 2013
+ iminsi 7     =     24 /04/ 2013

Gusa ntibivuze ko neza neza uyu mubyeyi twafashe zabyara kuri iriya tariki,  ubushakashatsi bwerekana ko mbere ho ibyumweru 2 na nyuma ho ibyumweru bibiri ariho hafi 90% by'ababyeyi babyarira, bifasha abaganga ndetse n'umubyeyi gukurikiranwa byimbitse muri icyo gihe.

Babyeyi ngiyo impamvu muganga akubaza igihe uherukira mu mihango, niyo yaba abireba neza ko utwite.

Corneille K. Ntihabose
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment