Umugabo yakatiwe gufungwa burundu kuko yasogose umugore we akamwica kubera ibyo yashyize (status) ku rubuga nkusanyambaga rwa Facebook.

Yamwishe amuziza ibyo yanditse kuri Facebook ye
Wayne Forrester w'imyaka 34 yavuze ko yagize umujinya udasanzwe ubwo umugore we Emma yajyaga kuri Facebook ye againdura irangamimerere ye akandikaho ko ari "Single"
Nyuma yo kubibona, Wayne ngo yahise yihuta cyane iwe mu majyepfo ya Londres maze afata umugore we umubyariye kabiri amusogota icyuma cyo mu gikoni.
Forrester Wayne urukiko rukaba rwamukatiye gufungwa burundu cyangwa gufungwa nibura imyaka 14 mu gihe yaba atongeye kugaragaza ubwo bunyamaswa mu munyururu.
Abacamanza bamubwiye ko igikorwa yakoze tariki 18 Gashyantare uyu mwaka kitababarirwa, ko ari ubwicanyi budasanzwe kuko yabukoze nyuma yo gukubita bikomeye nyakwigendera.
Wayne ngo yasanze umugore we aryamye maze atangira kumugirira nabi, nubwo bivugwa ko Wayne yari yasinze kandi yananyoye Cocaine.
Abaturanyi ngo nibo batabaje nyuma yo kumva induru y'umugore atabaza, hanyuma Police isanga uyu mugabo amaze kwica umugore we.
We n'umugore we yiyiciye bari bamaranye imyaka 15, nubwo ngo bakundaga gutandukana, ariko kandi bari bafitanye abana babiri.
BBC
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment