Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda : Gukeba bigabanya ibyago byo kwandura Sida

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda : Gukeba bigabanya ibyago byo kwandura Sida
Jul 12th 2012, 11:03

Hashize iminsi mu Rwanda hariho gahunda yo gusaba abagabo bose kwikebesha, abandi bita gusiramura (circoncision/circumcision), nka bumwe mu buryo bwo kubafasha kwirinda icyorezo cya sida.

Dr. Kalibushi Bizimana Jean, umuganga mu bijyanye n'indwara z'abagore ku bitaro bya Kaminuza i Butare, avuga ko umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ari wo wasabye ko abantu b'igitsina gabo  bose bajya bakebwa, kuko ngo bigabanya ibyago byo kwandura sida.

Uyu muganga avuga ko OMS ijya gufata iki cyemezo, yahereye ku bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bakebye n'abadakebye bo mu bihugu bya Kenya, Uganda na Afurika y'epfo, bagirana imibonano mpuzabitsina n'abagore (si abagira iyi mibonano n'abagabo bagenzi babo).

Abakoze ubushakashatsi rero ngo basanze muri Kenya na Uganda, abakebye bagira amahirwe angana na 50% yo kutandura sida igihe bakoze imibonano nta gakingirizo, naho muri Afurika y'epfo ho ngo basanze ayo mahirwe yo kutandura angana na 60%.

Dr. Kalibushi ati "abantu ntibazumve ko iyo bakebye baba bafite amahirwe yo kutandura sida hanyuma ngo bibwire ko bagomba kwibagirwa kwikingira, kuko virusi itera sida inyura mu maraso".

Ubundi ngo igituma abakebye baba bafite amahirwe yo kutandura, ni ukubera ko agahu bakura ku gitsina cy'abagabo igihe cyo gusiramura kabika za mikorobe nyinshi, bityo n'agakoko gatera sida kakaba gashobora kuhihisha.

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment