Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: RWANDA | RUSIZI: ABATURAGE BO MU MURENGE WA GIHEKE BARISHIMIRA KO BAHAWE INZU Y’ABABYEYI (MATERNITE)

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
RWANDA | RUSIZI: ABATURAGE BO MU MURENGE WA GIHEKE BARISHIMIRA KO BAHAWE INZU Y'ABABYEYI (MATERNITE)
Jul 15th 2012, 11:28

RUSIZI ABATURAGEMu murenge wa Giheke ho mu karere ka Rusizi hatashwe inzu yo kubyariramo y'abagore, kuri uyu wa 13/07/2012 ubwo yatahwaga, abaturage cyane cyane ababyeyi babyakiranye ibyishimo byinshi kuko ngo bari barembejwe n'ingendo bakoraga z'amasaha menshi  bashaka aho bajya kubyarira mu gihe bafashwe n'inda . Aba baturage ubwo twabaganirizaga batangaje ko kubona ivuriro nkiri babikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu kuko ngo kubwabo babibonaga nk'inzozi.  Iyi nzu ababyeyi babyariramo kwa muganga yubatwe ku nkunga y'ishami ry'umuryango w'abibubye ryita kumibereho myiza y'abaturage (UNFPA).

Ni muri urwo rwego abaturage bo mu murenge wa Giheke bashimira ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bwabafashije kubona abo baterankunga bakabagezaho ivuriro nkiryo ,bakomeje gutangaza ko bazita ku isuku y'iyo nzu  kuko ngo basanga igiye kubaruhura urugendo rw'amasaha atatu n'amaguru bakoraga bajya mu bitaro bikuru bya Bushenge kubyarirayo kuko ngo ariho hegeranye n'uwo murenge. umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi Ndamuzeye Emmanuel  yasabye abo baturage kujya babungabunga ibikorwaremezo nkibi kugirango nabyo bibabungabungire ubuzima bwabo ,yanabijeje ko bazakomeza kubegereza ibikorwa nkibyo  by'ubuvuzi harimo imiti nibindi bibafasha mu kwirinda indwara cyane cyane ababyeyi barushaho guhabwa serivisi nziza kuko iyo batazihawe aribwo haboneka ipfu zikomoka mukwicwa n'inda.

Iyo nzu  y'ababyeyi yatashwe ifite ibyumba 6, ibikoni byo gutunganyirizamo ibikoresho n'ubwiherero ikaba yuzuye itwaye  amafaranga angana na miliyoni zisaga icyenda z'amafaranga y'u Rwanda.

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment