Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda | Nyagatare: Ikiyaga gihimbano cya Cyabayaga kirinzwe n’abazamu kugira ngo hirindwe impanuka

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda | Nyagatare: Ikiyaga gihimbano cya Cyabayaga kirinzwe n'abazamu kugira ngo hirindwe impanuka
Jul 13th 2012, 11:44

Rwanda | Nyagatare IkiyagaNyuma y'impfu z'abantu babiri baguye mu kiyaga gihimbano cya Cyabayaga mu bihe bitandukanye ubuyobozi bugafata ingamba zo gushyiraho abazamu bakirinda kugira ngo bakurikirane abana bakijyamo baba abajya kuvamo cyangwa koga abaturage bagituriye bavuga ko byatanze umusaruro ko ntawe ukihasiga ubuzima.

Mu mwaka wa 2011 muri icyo kiyaga hari haguyemo abantu babiri, umwe bivugwa ko yari yasinze naho undi akaba umwana uri munsi y'imyaka itanu. Icyo gihe abaturage bakaba bari bihaye ingamba zo kurinda abana babo. Bamwe mu baturage bagituriye muri Mutarama 2011 bakaba bari bafashe ingamba zo kugumisha abana mu ngo kugira ngo batazagwamo. Mukandamage Purukeriya, umwe muri bo agira ati "Aho kugira ngo umwana abure ubuzima yafungiranwa mu rugo."

Mu gihe ababyeyi bari bafashe ingamba zo kugumisha abana mu ngo babarinda kugwa mu icyo kiyaga, ubuyobozi bw'Akagari ka Cyabayaga bwo bwavugaga ko hari ingamba zo kwimura abaturage bose baturiye icyo kiyaga ariko ntibyakorwa. Rukaya Deogratias, Umuyobozi w'ako kagari we ariko avuga ko umuti urambye w'impfu z'abana bagwa muri icyo kiyaga ari ukwimura abaturage bose bagituriye.

N'ubwo izi ngamba zitashyizwe mu bikorwa zose ariko, ngo gushyiraho abazamu barinda iki kiyaga byatanze umusaruro kuko ngo nta muntu ukikiburiramo ubuzima. Mugiraneza J.Claude, umwe mu banyamuryanga ba koperative ikorera ubworozi bw'amafi muri icyo kiyaga avuga ko kuri ubu kirindwa n'abazami bane harimo babiri bakora ku manywa na babiri bakora izamu ry'ijoro kugira ngo babuze abana kucyegera kimwe n'abantu basomye ku kayoga.

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment