Nubwo ubuyobozi bw'akarere ka Ngororero cyane cyane mu birebana n'imibereho myiza y'abaturage bavuga ko badahwema gushakisha no gukora ikintu cyose cyatuma abana bato badahura n'ingaruka z'imirire mibi nko gutanga inka n'amatungo mato mu miryango, kwigisha no gufasha ababyeyi gutegura indyo yuzuye n'ibindi, imibare y'abana bafite indwara zituruka ku kutabona indyo yuzuye iracyari hejuru.
Hamwe muho twabashije kugera ni ku bitaro bya muhororo, bimwe mu bitaro 2 bikuru byo mu karere ka Ngororero ari nabyo byakira abana barembye bari ku cyiciro cy'ibara ry'umutuku (couleur rouge) bivuga ko baba barembejwe no kutabona indyo ikwiye, twasanze hakiri icyo kibazo ku buryo ibitaro byabuze umwanya uhagije wo kwakira abana bose bari kuri urwo rwego.

Ifoto y'umwana ufite ingaruka z'imirire mibi
Umukozi ushinzwe iby'imirire muri ibyo bitaro madamu Nyirasinamenye Jeanne, yadutangarije ko raporo z'ukwezi gushize kwa kamena zituruka mu bigo nderabuzima bigize ibitaro bya muhororo zigaragaza ko abana barembejwe n'indwara ziterwa n'imirire mibi zerekana ko 54 barembye naho 510 bakaba bari mu cyiciro gikurikiyeho cyo mwibara ry'umuhondo.Nyirasinamenye kandi avuga ko mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2012 iyi mibare yari iri hejuru cyane kuko abana bari barembye bari 137 naho abari mu cyiciro gikurikiyeho bakaba bari 980.
Umuyobozi w'ibitaro bya Muhororo Dr MUNGUMWA Thierry yadutangarije ko hafashwe ingamba zo kohereza abantu babifitemo ubumenyi burenze ubw'abajyanama b'ubuzima maze bakajya gupima abana mu bigo nderabuzima

hanyuma abarembye kurusha abandi bakazanwa mu bitaro abandi bakitabwaho mu bigo nderabuzima kuko ibitaro bya Muhororo bidafite ubushobozi bwo kubakira bose.
Dr MUNGUMWA avuga kandi ko ku bufatanye n'ubuyobozi bw'akarere ka Ngororero ndetse na minisiteri y'ubuzima bashyizeho gahunda yo gutekera abana mu midugudu no kubigo nderabuzima inshuro 1 mu cyumweru ndetse ababyeyi babo bagahabwa amatungo n'ubundi buryo bwabafasha kugera ku ifunguro ryujuje ibyo umubiri ukenera kugira ngo izo ndwara zigabanuke.
0 comments:
Post a Comment