
Bavoma amazi adasukuye bakayanywa abatayatetse cyangwa ngo bashyiremo imiti iyasukura
Abaturage batuye mu karere ka Bugesera barasaba ko bagezwaho imiti isukura amazi yaba ayo kunywa cyangwa se ayo kogesha ibikoresho cyane cyane ibyo mu gikoni muri iki gihe bugarijwe no kubura amazi meza asukuye kuko bavoma amazi y'ibishanga.
Abo baturage bafite ingeso yo kunywa amazi y'isoko ya Rwakibirizi iherereye mu Murenge wa Nyamata mu Mudugudu wa Rwakibirizi, adatetse bizeye ko ari meza nk'uko byemezwa na Sekamana Paul.
Iyo witegereje aho iyo soko iri, mu nkengero zaho uhasanga amase y'inka, zihata zihabyagiye zaje kuhashoka. Iyo imvura iguye birashoboka ko ayo mase ashobora kumanukira kuri ya soko, akinjiramo imbere mu mazi, abantu bavoma. Byongeye kandi kubera ko nta bwiherero buba hafi aho, akenshi abana bikinga ku bihuru biri hafi aho bakikiranura n'umubiri.
Abaturage bahamesera, batangaje ko batajya bateka ayo mazi mbere yo kuyanywa kuko ngo bazi ko ari meza.
"Kuva kera tuzi ko aya mazi ari meza nta mwanda agira, ndetse hari n'umuzungu wayapimye avuga ko ari meza, ku buryo tutajya twirirwa tuyateka, tuyanywera aho, kandi nta ngaruka turahura nazo."
Ariko bongeraho ko baramutse babonye imiti ikoreshwa mu gusukura amazi byabafasha kuko abenshi bayanywera aho adasukuye.
Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Nyamata Muhongera Cathérine avuga ko amazi yose agomba kunyobwa asukuye, ndetse ngo ibyo babihoza mu nyigisho z'abaturage n'ubwo hari abadahita bumva.
Ati "duhora tubikangurira abaturage ba Nyamata ko bagomba kunywa amazi atetse mu rwego rwo kwirinda indwara, ariko guhindura imyumvire ni ikibazo. Bamwe baravuga ngo iriya soko yarapimwe ifite amazi meza, ariko ntabwo aribyo ahubwo ifite amazi mabi nk'andi yose, akaba agomba kunyobwa ari uko atetswe cyangwa akanyobwa hakoreshejwe umuti usukura amazi".
Isoko ya Rwakibirizi ni yo ikigo EWSA gifatiraho amazi make abasha kuyoborwa mu mujyi wa Nyamata agakoreshwa n'abatuye uwo mujyi, ni ubwo nayo aba ari imbonekarimwe.
0 comments:
Post a Comment