
Ababyeyi n'abana babo barwaye bwaki
Koperative Abahuje ikorera mu karere ka Ruhango, irasaba ababyeyi kwitabira gukoresha amata ava mu gihingwa cya Sayo kuko agira intungamubiri nyinshi kuruta amata asanzwe.
Ubuyobozi bw'iyi koperative abahuje buvuga ko ubu buri mu gikorwa cyo kongera amata ava muri Soya kugirango kugirango buhangane n'indwara ya bwaki ikigaragara mu mirenge imwe n'imwe igize akarere ka Ruhango
Uwarurema Beatrice ni umuyobozi w'iyi koberative Abahuje, avuga ko ababyeyi bakwiye gushishikarizwa gukoresha amata y'igihingwa cya Soya, kuko bizabafasha kurandura iyi ndwara ya bwaki kandi nta biguzi byinshi batanze.
Bamwe mu babyeyi barwaje indwara ya bwaki, bavuga ko iyi ndwara iterwa n'amikoro make kuko baba batagira aho bakura cyangwa ngo babone amasambu ahagije yo guhingamo.
Mukeshimana Monique atuye mu mudugudu wa Ruhuha akagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango afite abana 4 barwaye Bwaki, avuga ko kuba yararwaje iyi ndwara ngo byatewe no kuba atagira aho akura kuko ari umukene.

Amwe mu mata ava mu gihingwa cya Soya atunganywa na koperative abahuje
Ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango, bwo buvuga ko kugeza ubu bwaki idaterwa n'amikoro make, ahubwo ngo usanga bagifite ubujiji bwo kutamenya gutegura indyo yuzuye.
Umuyobozi w'akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza
y'abaturage Mugeni Jolie Germaine, avuga ko ntako batagira kugira ngo aba babyeyi bashobore kumenya gutegurira abana babo indyo yuzuye. Gusa ngo guhindura imyumvire yabo bikaba ikibazo.
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kaza mu myanya ya nyuma mu turere tugifite imibereho mibi y'abaturage.
Iyi koperative Abahuje, batanga ikizere ko ababyeyi nibamara kumva agaciro ko gukoresha amata akomoka ku gihingwa cya Soya, ngo bizaba igisubizo kuri iyi ndwara ya bwaki.
0 comments:
Post a Comment