Uyu utunzwe no gucuruza itabi ni umusaza w'imyaka 82 witwa Ngwirije Michel utuye i Kaburemera ho mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye. Itabi aricururiza hepfo gato y'isoko ryo mu mugi wa Butare, ku nzira igana ahahoze isoko ryo mu Rwabayanga.
Izuba riva cyangwa ritava, uyu musaza aba yicaye mu gicucu cy'umutaka yaziritse ku giti aba yicaye munsi aho ngaho mu Rwabayanga, imboho z'itabi zimurambitse imbere. Uyu mutaka ngo awushyiriraho ahanini kwikingira ko inyoni ziba ziri muri iki zamunera.
Ngwiririje avuga ko yatangiye ubucuruzi bw'itabi afite imyaka 20. Icyo gihe ngo yarikuraga Uvila ho muri Congo. Hamwe na bagenzi be bari basangiye umurimo, ngo mu kuzana iri tabi baritegeraga imodoka, hanyuma barigeza Astrida bakariranguza n'abaridandaza, nuko bagasubira kurangura irindi.
Uyu musaza yaje kureka kujya kurangura itabi Uvila mu w'1959, nuko atangira kujya arikura mu Ruhango. Aha habonekaga itabi riturutse mu Bugoyi.
Nyuma yaho rero yaje gukena abura igishoro, nuko atangira kujya acuruza itabi aguze n'abavuye kurirangura, mbese nk'uko na we yahoze abigenza.
Mbere yo kuza gucururiza aho ku nzira igana mu Rwabayanga, Ngwirije yacururizaga itabi mu isoko ryo mu mugi wa Butare, nuko aho barivugururiye abura umwanya wo gucururizamo.
Icyakora, ngo n'ubwo inyungu asigaye abona idahagije, kuko kuranguza ari byo byamuhaga amafaranga menshi agereranyije n'ubu, ngo ntibimubuza kuba ayo abonye habonekamo ahemba umuhinzi. Ibi ariko abishobozwa nuko adakunda kujya mu kabari, ahubwo ngo iyo yagize akanyungu gatubutse umukecuru we ajya kugura agacupa, akakazana mu rugo bakagasangira.
Posts Related to Rwanda | Huye: Ngwirije atunzwe no gucuruza itabi kuva muri za 1950
Hashize amezi agera kuri abiri ababunza ibicuruzwa mu mugi wa Butare batijwe aho kuba bakorera mu gihe isoko rindi bashobora kuzabonamo ibibanza riri kubakwa, ariko ...
Musabyemariya ni umubyeyi utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye. Ni umwe mu bagize ishyirahamwe ADAR-Tubahoze ryita ku bana bafite ubumuga bwo ...
Umusore witwa Abouba Gaspard ufite imyaka 24 y'amavuko utuye mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze avuga ko yahagaritse kwiga mu mashuri yisumbuye kubera ...
Nyiramahirwe Solange utuye mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera yemeye ko yacuruzaga kanyanga maze yiyemeza kubireka kuko nta nyungu yigeze abikuramo. Nyiramahirwe ...
Kabahiga Thierry ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko winjiye Iwawa kuwa 05 Ukwakira 2010. Ubwo yaje gutaha kuwa 16 Mutarama 2011 iwabo ku Cyivugiza, mu mujyi ...

0 comments:
Post a Comment