Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda | Gatsibo: bagejejweho uburyo bushya bwo kugeza udukingirizo ku baturage

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda | Gatsibo: bagejejweho uburyo bushya bwo kugeza udukingirizo ku baturage
Jul 27th 2012, 10:09

Nubwo mu Rwanda gukoresha agakingirizo ari imwe mu ntwaro yo kugabanya ikwirakwizwa ry'ubwandu bwa Sida. Umubare w'abanyarwanda wandura Virus itera sida kubera kubura udukingirizo uracyari munini bitewe n'uko udukingirizo tutagera kubaducyeneye uko bikwiye.

 

Nkuko bitangazwa n'abakozi ba RBC (Rwanda Biomedical Center) bavuga ko kutagera aho udukingirizo ducyenewe bituma umubare w'abandura Virusi itera Sida utagabanuka ahubwo ukiyongera. Ubwo bari mu karere ka Gatsibo bahura n'abakozi bashinzwe ubuzima no kurwanya icyorezo cya Sida Gakungu Jacques yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda uko ubwandu bwiyongera mubakora umwuga wo kwigurisha ngo bwasanze, 51% by'abawukora bandura kubera kudakoresha udukingirizo, bamwe banatubona ntibashake kudukoresha.

 

Kudakoresha agakingirizo bigaragarira no m'urubyiruko rwiga, aho mu mwaka wa 2011 abanyeshuri 614 batwaye inda zidateguwe muribo 139 akaba ari abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse mu karere ka Huye habonetse umwana w'imyaka 9 watwise kikaba ari ikibazo kugira ngo umwana y'imyaka 9 ashobore kurera kandi nawe akiri umwana.

 

Nkuko bigaragara muri Gatsibo kimwe n'ahandi ngo kubona udukingirizo mubigo nderabuzima na Farumasi za leta byari ikibazo kuko batazitangaga bavuga ko bazigenera abari muri gahunda yo kuboneza urubyaro abandi bazicyeneye bakazibura ibyo bikaba ingaruka yo kongera ubwandu.

 

Gakungu avuga ko uburyo bushya bugiye kujyaho ari uko abantu bashaka udukingirizo bazajya batwaka kandi bakatugenerwa hatabaye kuvangura no kwishyuzwa kuko udukoreshwa mu kuboneza urubyaro twakoreshwa no gukumira ubwandu bwa sida, gusa ngo ikizajya gikorwa ni uko abadukura kubitaro no kubigo nderabuzima bazajya bagaragaza uko badutanga kugera tugeze kumuturage udukoreshe.

 

Iyi gahunda kandi ije nyuma y'uko bigaragaraye ko benshi mubakenera udukingirizo batatugezwaho nko mu macooperative n'amashyirahamwe, ibi ikaba imbogamizi yo kugabanya ubwandu bushya nubwo hacyenewe izindi mbaraga mu kwigisha abantu mu kwirinda Sida.

 

Gakungu avuga ko bitangaje kuba mu mahotel bashyira bibiliya ahagaragara ariko bagahisha udukingirizo kandi hari abahagera baje gukora imibonano mpuzabitsina badashaka gusoma bibiliya nkuko bashobora kuba batazi gusoma, mu gihe kubona agakingirizo byabatera kugakoresha ubuzima bw'uwari kwandura bukarokoka.

 

Iyi gahunda yo gukwirakwiza udukingirizo ikaba ireba utuzajya dutangirwa ubuntu umubare w'abadukoresha ukiyongera ariko ugabanya abashobora kwandura. Mu Rwanda udukingirio tw'abagore ngo nitwo dukoreshwa gacye kugera 70 000 naho utw'abagabo tukaba tugera kuri miliyoni 21.

 

 

 

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment