Tariki 22/07/2012 I huye mu cyumba cy'inama cya Hotel Boni Consilli habereye amahugurwa y'umunsi umwe ahabwa abajyanama b'Akarere ka Gisagara , aho bize uburyo bwo kwirinda icyorezo cya SIDA n'uko umuntu wamaze kuyandura yafatwa.
Atangiza amahugurwa, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gisagara madamu UWAMARIYA Valentine, yasabye abajyanama bitabiriye ko bajya kuba abavugizi b'ubuzima cyane cyane ku kurwanya no kwirinda icyorezo cya SIDA. Yabasabye kwigisha abaturage ba Gisagara mu mirenge n'izindi nzego bahagarariye bakirinda ubusambanyi kuko ariyo nzira yanduriramo abantu benshi ndetse n'abanduye bakitwara neza ntibagumye kwiyandarika banduza abandi ahubwo bakagana ibigo nderabuzima bagahabwa imiti igabanya ubukana cyane ko itangirwa Ubuntu.
Aya mahugurwa yatanzwe na GATABAZI J.M.V umuyobozi mukuru muri RBC (Rwanda Biomedical Center) ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya indwara zose mu Rwanda. Mu biganiro yatanze, yigishije abajyanama uburyo bwo kwigisha umuntu ugamije kumuhindura. Yadutangarije ko izi nyigisho zizategura Abajyanama mu gukora ubuvugizi nyabwo mu kurwanya icyorezo cya SIDA kuko ngo ari abantu baba baritorewe n'abaturage ngo babahagararire bityo bagira uruhare rufatika mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage baramutse babagiriye inama kuko usanga babiyumvamo.
Yagize ati"Aba bajyanama bafite uburyo bwose bwo gufasha abaturage guhindura imyumvire baramutse babigishije neza kuko biroroshye kugirango abaturage babumve cyane ko babana nabo kenshi mu buzima bwa hariya ku misozi iwabo"
Yabasabye kubagira inama mu by'ubuzima kugira ngo bashobore kugira ubuzima bwiza bityo bakore biteze imbere; aha yavuze ko bagomba kumenya ibibazo by'abaturage bakabishyira kuri gahunda y'ibyo bakoramo ubuvugizi cyane cyane bakibanda kuri gahunda za guverinoma kuko umukuru w'igihugu atorwa kubera gahunda nziza y'ibyo aba azakorera abaturage.
Ku cyorezo cya SIDA, yavuze ko ari ikibazo gihangayikishiije isi muri rusange n'u Rwanda by'umwihariko kuko ngo abantu bakomeza kwandura ari benshi kandi nyamara bitari bikwiye kuko ubwirinzi bwakagombye kuba buzwi na buri wese. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko abakobwa n'abagore bakora umwuga w'uburaya mu Rwanda bagera kuri 51% babana n'agakoko ka Virusi itera SIDA, abagore 3% n'abagabo 2,7% bari mu kigero cy'imyaka 35-45 banduye Virusi itera SIDA; mu rubyiruko abakobwa 1,7% n'abahungu 0,5 batarashaka babana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, wareba muri rusange ugasanga urubyiruko ibihumbi 42 rurwaye virusi itera SIDA, ibi rero ntaho byaba biganisha Igihugu igihe cyose bitashakirwa umuti n'abantu bose.
Muri aya mahugurwa herekanywe filime igaragaza ukuntu virusi ya SIDA ifata abasirikare b'umubiri ikabashwanyaguza kugeza yishe umuntu iyo atanywa imiti igabanya ubukana n'uko habaho uburinzi ku basirikare b'umuntu ufata imiti.
0 comments:
Post a Comment