Nyuma yaho amatora ya Primus Guma Guma Super Star arangiriye kw’isaha ya saa sita z’ijoro z’itariki ya 27 nyakanga, tukaba dutegereje uri bwegukane iri rushanwa rya PGGSS 2, aba basore basigaye mo uko ari babiri bakaba bose barakoze cyane dore ko no kuri finale ya PGGSS 1, bari bageze kuri finale ariko ntihagira umwe muri bo ugira amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, kuri ubu noneho bahuriye finale hakaba hari kwibazwa ninde uri bucyegukane.
Twereye abafana b’umuziki nyarwanda ndetse n’abawukurikiranira hafi tubabaza uwo babona bari guha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa hagati ya Jay Polly na King James.

amanota ya demi-finale king james yabanikiriye
Abo twaganiriye badusubije badashyizemo amaranga mutima ndetse batana gendeye kuwo bakunda cyangwa bafana bamwe bati ni King James uri bucyegukane dore ko yakomeje kwitwara neza muri iri rushanwa kuva ryatangira muri PGGSS 1 yaje ari uwa 2 akurikira Tom Close, muri PGGSS 2 kuva yatangira ntarigera arenga umwana wa 2 aho atabaye uwa 1 yabaye 2 mu manota nukuvuga gutorwa cyane ibi bikaba ari bimwe mu bimuhesha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

aha ni muri 1/4 ubwo Jay Polly yagarukiraga ku murongo
Jay Polly nawe akaba atiri twaye nabi muri iri rushanwa dore ko muri PGGSS 1 yaje ari uwa 3, ndetse no muri iyi PGGSS 2 akaba ataragiye afata imyanya mibi nubwo hari hamwe yagendaga agarukira ku murongo ariko muri phase ya 3 akaba yarakoze cyane ibi bikaba aribyo bimuhesha amahirwe yuko no kuri iyi finale yakoresheje imbaraga nyinshi bikaba bishoboka ko nawe yakwegukana iri rushanwa dore ko afite nimbaga y’abafana batari bake muri iki gihugu.

ubwo hakurwagamo 3 bwambere
Nyuma yibi abafana badutangarije tukaba dutegereje ifirimbi ya nyuma mu masaha make ari imbere aho turi bumenyeshwe uwegukanye iri rushanwa mu gitaramo live na Jason Derulo waraye ugeze i kigali nijoro ndetse na babiri bageze kuri finale Jay Polly na King James.
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment