Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda : Abagabo bamwe bumva kuboneza urubyaro bireba abagore gusa

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda : Abagabo bamwe bumva kuboneza urubyaro bireba abagore gusa
Jul 12th 2012, 10:58

Hashize igihe Abanyarwanda bashishikarizwa kubyara abo bashoboye kurera. Abantu bamwe bamaze kumva ko ari ngombwa ndetse banitabira iyi gahunda. Hari n'abatabikozwa ariko, cyane cyane abagabo, ku buryo hari n'igihe abagore babo bafata imiti babibahishe. Ese ibi abagabo babivugaho iki?

Ku bagabo batanu bakora umwuga wo kunyonga igare bakorera mu mugi wa Butare twabashije kuganira, batatu muri bo bemera ko kuboneza urubyaro ari ngombwa ndetse bakanabishishikariza abagore babo. Gusa ngo bumva ntacyo bimaze kujya kumva inama za muganga hamwe n'abo bashakanye, ngo kuko kubyara ari iby'abagore.

Uwitwa Kubwimana Jean Bosco, afite imyaka 25, ubu afite umwana umwe ufite imyaka 3. Yagize ati "njye na madamu wanjye twumvikanye ko tutazarenza abana 3, kuko ubuzima bw'iki gihe buhenze: za mituweri, ibyo kurya, kuriha amashuri, n'ibindi. Gusa njye sindamuherekeza na rimwe kuko ibyo kubyara ari iby'abadamu. Icya ngombwa ni uko muba mwabyumvikanyeho."

Umwe muri aba banyonzi we yavuze ko aherekeza madamu we iyo agiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Ubu baranabishoboye kuko bafite abana 2: ufite imyaka 8 n'undi ufite 5.5. Bafite gahunda yo kuzabyara bane gusa, kandi uwa kane ngo azaba ari uwo mu busaza.

Uwa gatanu muri aba banyonzi witwa Mbarute Victor, we ibyo kuboneza urubyaro ntabikozwa. Ngo afite gahunda yo kuzabyara byibura 12, kandi ubu afite 2 gusa. We afite imyaka 35 naho umugore we afite 29. Yagize ati "iyo madamu avuze ko umwana muto dufite azamukurikiza afite imyaka 10 muha urushyi. "

Victor kandi ahangayikishijwe no kuba umugore we atarajya mu mihango, kandi umwana yonsa amaze umwaka. Byashoboka ko biterwa n'uko yonsa umwana kenshi, akaba ataramukurira. Aha Victor yagize ati "numvise bavuga ko abagore bafata imiti yo kuboneza urubyaro batajya mu mihango. Ndamutse nsanze ari cyo cyabiteye, nzamwirukana nshake undi uzambyarira, kuko njye nshaka abana".

Niba ba Victor ari benshi, abakangurambaga mu bijyanye no kuboneza urubyaro baracyafite akazi. Gusa twizere ko ari bakeya kuko no kuri aba batanu twaganiriye harimo umwe!

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment