Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Kamonyi: Abaturiye n’abakoresha imihanda y’itaka bahangayikishijwe n’ivumbi

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Kamonyi: Abaturiye n'abakoresha imihanda y'itaka bahangayikishijwe n'ivumbi
Jul 12th 2012, 10:33

Kugera mu duce dutandukanye tw'akarere ka Kamonyi, hakoreshwa cyane cyane imihanda y'itaka. Muri iki gihe cy'impeshyi, ibinyabiziga bicamo, bitumura ivumbi ryinshi, rigahumanya ibikoresho by'abahaturiye ndetse n'abagenzi bakahagirira ibibazo.

Kamonyi Abaturiye Rwanda | Kamonyi: Abaturiye n'abakoresha imihanda y'itaka bahangayikishijwe n'ivumbiUwamurera Laurence, umwe mu batuye ku nkengero z'umuhanda Ruyenzi-Gihara wo mu murenge wa Runda, atangaza ko kuva impeshyi yatangira, ivumbi rihora rituma mu rugo rwabo, ku buryo nta gikoresho na kimwe kiba gisa neza. Iryo vumbi rikwirakwira hose, yemwe ngo n'iyo bapfunduye inkono batetse rihita  rijya mu biryo.

Nk'abantu batuye ku muhanda,  iryo vumbi ryatumye abana babo barwara Giripe kuko nta na rimwe bahumeka umwuka mwiza. Umwe muri bo ati: "buri gihe iyo impeshyi ije, tuba twiteguye kurwara no kurwaza abana".

Abaturiye uwo muhanda kandi ngo bagira n'ikibazo cyo kwanika imyenda iyo bayimeshe. Ngo ivumbi riyitumukiraho , ikongera ikandura nta wayambaye.

Abacururiza mu mabutiki na bo ntiborohewe n'iryo vumbi kuko rigera hafi ku bintu byose maze bigahindana. Bavuga ko bibasaba isuku idasanzwe. Rukundo ucururiza mu gasanteri ka Gihara ati " mu byo ducuruza ,hari ibyo duhanagura ivumbi buri munsi, hari ibyo tuvana kuri etajeri bigashyirwa mu makarito, yewe hari n'ibyo tutagicuruza, nk'amata, ifu, n'ibindi."

Abagenzi bakoresha uwo muhanda na bo babangamirwa n'iryo vumbi, dore ko ahanini bakoresha moto. Umwe mu bakozi b'ikigo nderabuzima cya Gihara, ukoresha uwo muhanda buri munsi, avuga ko buri munsi agera ku kazi yabaye ivumbi gusa ku buryo yongera agakaraba.

Uretse uwo muhanda wa Ruyenzi-Gihara, indi mihanda y'itaka igaragaramo ivumbi ryinshi ni umuhanda wa Kamonyi-Rukoma, Kamonyi-Kayenzi, Bishenyi-kigese-Rugarika, Nkoto-Rugarika, Musambira-Nyarubaka n'uwa Rugobagoba-Mugina.

Ingendo nyinshi zikorerwa muri iyo mihanda, zifashishwa moto. Bamwe mu bamotari bahisemo gushaka amakoti afite ingofero batiza abagenzi bagiye gutwara kugira ngo ivumbi ritabanduriza imyambaro ariko ntibibura.

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Kamonyi: Abaturiye n'abakoresha imihanda y'itaka bahangayikishijwe n'ivumbi

share save 171 16 Rwanda | Kamonyi: Abaturiye n'abakoresha imihanda y'itaka bahangayikishijwe n'ivumbi

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment