Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda | Nyabihu: Hafashwe ingamba zo kurinda abaturage Virusi itera SIDA mu buryo bushoboka bwose

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda | Nyabihu: Hafashwe ingamba zo kurinda abaturage Virusi itera SIDA mu buryo bushoboka bwose
Jul 28th 2012, 11:22

Rwanda |Hafashwe ingamba zo kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA

Hafashwe ingamba zo kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'Iburengerazuba iza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w'ababana n'ubwandu bwa SIDA mu Rwanda nyuma y'umujyi wa Kigali, kuko umujyi wa kigari uza ku isonga na 7,3% by'umubare w'ababana na virusi itera SIDA , Intara y'Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa kabiri na 2,7% nk'umubare w'ababana na Virusi itera  SIDA,intara y'Amajyaruguru ikaba ifite 2,5%,mu Majyepfo 2,4% naho mu Burasirazuba bakaba bari kuri 2,1%, mu Rwanda hose imibare y'ababana n'agakoko gatera SIDA ikaba igera kuri 3%.

Mu rwego rwo kurwanya SIDA no kurinda abaturage kwandura virusi itera iki cyorezo,mu karere ka Nyabihu hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage b'igitsina gabo bitabire ari benshi cyane uburyo bwo kwisiramuza,nk'imwe mu nzira zigabanya ibyago byo kuba umuntu yakwandura virusi itera SIDA. Ibyo bikaba bizakorwa binyuze mu bukangurambaga butandukanye buzakorwa mu baturage,mu banyeshuri,ku bigo nderabuzima n'ahandi. Aha kandi n'abafatanyabikorwa b'akarere ka Nyabihu bafite aho bahurira n'ibi bikorwa bakaba bahamagarirwa kugira uruhare rukomeye muri icyo gikorwa.

Nyuma yo kugaragaza ko abagabo bari hejuru ya 60% bubatse ingo,bafite amafaranga ari bo baca ingo zabo inyuma bakajya kuba abakiliya b'indaya bityo nabo bakaba baba inzira yo kwanduza virusi itera sida abagore babo,hafashwe ingamba zo gukangurira abagabo kwimakaza umuco nyarwanda,kudaca inyuma abo bashakanye ndetse no gushishikariza abo binaniye gukoresha agakingirizo. Hafashwe ingamba kandi zo gukangurira "les homes en uniformes"(abapolisi,abasirikare) kwifata,ubudahemuka kandi no kubo binaniye bagakoresha agakingirizo. Ndetse n'ubuyobozi bwabo bukaba bwashishikarijwe kubakangurira kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo bamenye uko bitwara,ibyo bikaba byabereye mu nama yabereye ku karere ka Nyabihu iyobowe n'umuhuzabikorwa wa  Komite y'akarere ka Nyabihu ishinzwe kurwanya SIDA "CDLS" Nzitonda Sostene kuri uyu wa 25/07/2012.

Uretse izo ngamba zafashwe,bakaba bazanihatira gushishikariza abaturage muri rusange kwipimisha Virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze bityo bamenye n'uko bitwara. Amakoperative y'ababana na Virusi itera SIDA nabo bakaba bemeye ko bazagira uruhare mu gutanga ubuhamya,kwigisha no gukora ibishoboka byose kugira ngo  bashishikarize abaturage kuyirinda.  Abajyanama  b'ubuzima nabo bakaba basabwa kurushaho gushyiramo ingufu bagakangurira abaturage hirya no hino mu midugudu kwirinda SIDA bafatanije n'ababana n'ubwandu bwa SIDA nk'uko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre yabisabye. Ingamba zose zafashwe zikaba ari izizatuma umubare w'ababana n'ubwandu bwa SIDA ugabanuka muri ako karere.

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment