
Gutanga amaraso ni ubutwari nk'ubundi kuko gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima
Docteur Gatare Swaibu uhagarariye umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cyo Gutanga Amaraso avuga ko abantu batanga amaraso ari intwari mu zindi kuko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima. Docteur Gatare yabidutangarije nyuma yo kwakira uhagarariye leta zunze ubumwe z'Amerika (USA) mu Rwanda, Ambasaderi Donald KORANI, uri mu ruzinduko mu Ntara y' i Burengerazuba.
Kuri uyu wa 27/7/2012 we n'intumwa ayoboye basuye ishami rya NCBT riri mu karere ka Karongi.
Asobanurira abashyitsi uko ikigo gikora, Docteur Gatare yavuze amavu n'amavuko y'igikorwa cyo gutanga amaraso, cyatangijwe ku itariki ya 14/06/1868 itariki umuganga w'umushakashatsi witwa Karl Land Steiner yavukiyeho, ari na we wavumbuye ubwoko bw'amaraso ahabwa abayakeneye kwa muganga.

Docteur GATARE Swaibu, uhagarariye umuyobozi wa NCBT
Kuri iyo tariki nk'uko Docteur Gatare abivuga, ni nawo munsi wahariwe gutanga amaraso ku isi. Mu Rwanda no ku isi hose habaho ibikorwa byo gushimira abantu batanga amaraso kuko ari ubutwari bukomeye, nk'uko Gatare akomeza abisobanura: "Amaraso atangwa nta kiguzi umuntu ari buhabwe, twumva rero uwo munsi ari ingenzi kugira ngo izo ntwari tuzishimire. Amashimwe dutanga ntago ari ikiguzi ahubwo ni ikimenyetso cy'ishimwe kuko umuntu utanze amaraso aba atanze ubuzima"
Mu 2011 imibare y'ubwitabire mu gutanga amaraso mu karere ka Karongi yari imeze itya:
Abatanze amaraso bwa mbere (bashya): 38,5% (abantu 14.557), Abayatanga rimwe na rimwe: 11,4% (abantu 4.310), Abayatanga buri gihe: 50,1 (abantu 18.944) Amaraso akenerwa n'ibyiciro bitandukanye by'abantu. Harimo abana batagejeje ku myaka 5, ababyeyi batakaza amaraso menshi igihe cyo kwibaruka, abakoze impanuka bakava cyane ndetse n'abafite uburwayi budakira butuma bakenera andi maraso.
0 comments:
Post a Comment