
Haracyari abagifite imyumvire mibi ku mikoreshereze y'agakingirizo
Nk'uko bamwe mu bari bitabiriye inama ya RBC ku bijyanye n'uburyo bushya bugiye kujya bukoreshwa mu kugeza udukingirizo mu karere no mu baturage tuvuye ku rwego rw'igihugu,babitangaje,ngo haracyari imbogamizi nyinshi mu ikoreshwa ry'agakingirizo no mu myumvire yako kuri bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu ari nayo mpamvu hakwiriye amahugurwa menshi atandukanye hirya no hino muri ako karere ,ku birebana n'imikoreshereze yako ndetse n'imyumvire y'abaturage kuri ko .
Uwari uhagarariye abikorera ku giti cyabo muri iyo nama, yavuze ko usanga abantu bagira ipfunwe ryo kujya kukagura ku buryo n'ugiyeyo agenda yagahinduriye izina,aho bamwe bavuga ko ari ibinini by'inka,n'andi mazina. Yagize ati" hari nk'ujya muri butike ugasanga aravuze ati hari ikinini cy'inka gihari"ashaka kuvuga agakingirizo"ugasanga babiziranyeho n'abacuruzi bakakamupfunyikira mu kindi kintu kandi nyamara nta soni zirimo kugakoresha kandi ari nta soni biteye . ati ni byiza ko bamwe mu banyarwanda bahabwa amahugurwa ku buryo agakingirizo bagafata nk'ibindi byose nk'uko ntawe ugira ipfunwe ryo kujya kugura amata,biswi,umuceri n'ibindi.
Agakingirizo gakwiriye kumvikana mu myumvire y'abaturage bamwe na bamwe

Mukeshimana Margueritte per educateur ku bijyanye no kwirinda SIDA avuga ko hakiri imyumvire mibi ku ikoreshwa ry'agakingirizo
Mukeshimana Margueritte per educateur ku bijyanye no kwirinda SIDA avuga ko hakiri imyumvire mibi ku ikoreshwa ry'agakingirizo
Nk'uko Mukeshimana Margueritte umwe mu ba" peres educateurs"ni ukuvuga abatanga amasomo anyuranye ku bijyanye no kwirinda SIDA,unabarizwa muri koperative WIHUNGABANA y'ababana n'ubwandu bwa SIDA yo mu murenge wa Rambura yabitangaje,ngo usanga hari abumva ko niba umuntu aguze agakingirizo agiye gusambana cyangwa ari umusambanyi,avuga ko iyo myumvire ari mibi kuko nko mu rugo hari abashobora kukagura bagira ngo baboneze urubyaro. Hari kandi n'abashobora kukagura bagiye gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bikingire indwara zishobora kubafatira muri icyo gikorwa mu gihe baba bagikoze badakoresheje agakingirizo harimo na SIDA.
Kuri bo,bakaba bariyemeje gukemura icyo kubazo cy'imyumvire aho bishoboka batanga inyigisho zijyanye no kwirinda SIDA, batanga ubugororangingo ku myumvire abantu bafite ku gakingirizo,bashishikariza abaturage kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA ku basanze bayifite bakanabaha ubuhamya ku bijyanye n'imyitwarire bagira kugira ngo barusheho kubaho igihe kirekire nk'uko nabo baba babikora ngo babashe kwibaho neza bafatanye n'abandi kubaka igihugu. Ibyo bakaba babikora nyuma y' imiganda itandukanye,no mu biganiro bihuriramo abantu benshi. Batanga amasomo yo kuboneza urubyaro,uko umubyeyi wanduye yakwifata ngo abyare umwana utanduye n'izindi.
Ibindi bakora bikaba ari ugushishikariza ababana na Virusi itera SIDA gufatira imiti igihe, kwirinda kwica amabwiriza bahabwa n'ibindi. Kugeza ubu abagira inama ababana na Virusi itera SIDA bakaba ari 39 mu karere ka Nyabihu,ahanini bakaba ari ababana n'iyo virusi bakaba batanga ubuhamya ku buzima ndetse n'uko ubana na virusi itera SIDA yakwitwara kugira ngo akomeze kubaho afite ubuzima bwiza. Kugeza ubu bakaba bibumbiye mu mashyirahamwe y'ubuhinzi n'ubworozi ahanini bubafasha mu kuzamura imibereho yabo.
0 comments:
Post a Comment