Ubushakashatsi bwakozwe n'abahanga mu by'ubuzima bo muri Amerika bugaragaza ko kurya imbuto zitwa pome ebyiri ku munsi bigabanya ibinure mu mubiri ho 24%, bityo bikaba byarinda abantu bakunze guhura n'indwara y'umubyibuho ukabije cyangwa indwara y'isukali.
Aba bahanga bakorera muri kaminuza yo muri leta ya Florida batangaje mu kanyamakuru kitwa Academy of Nutrition and Dietetics, ko kurya izo mbuto bituma amaraso yoroherwa n'akazi kubera ko hari ibiyananiza biba byagabanyijwe no kurya pome. Ubu bushakashatsi bakaba barabukoze bifashishije abagore 160 barangije igihe cyo kubyara (ménopause) kuko ngo abagore bageze muri icyo gihe aribo bakunze kongera ibiro cyane no kugira ibyo bita ama lipide (lipides) cyangwa ibinure byinshi mu maraso bikunze gutera indwara z'umutima.

Muri ubu bushakashatsi ngo bwamaze igihe cy'amezi 6, aba bagore bagabanyijwemo amatsinda abiri, maze itsinda rimwe rikajya rifata amagarama 75 ahwanye na pommes 2 zumye ku munsi naho abandi bagafata izindi mbuto. Nyuma ya burimezi atatu, abo bagore bakorerwaga isuzuma ry'amaraso maze basanga abafashe pommes baragabanyije ibinure ku kigero cya 24%, naho abandi basanga ntakigabanuka ntanikiyongera.
Umwe muri abo bashakashatsi Docteur Philippe Giral yemeza ko pomme igabanya ibinure biba mu maraso maze bikagabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye. Si ubwambere abahanga bataka ibyiza byo kurya urwo rubuto kuko no mu mwaka wa 2009, umuganga wo mu gihugu cya Poronye (Pologne) yavuze ko kurya pomme bigabanya ibyago byo kurwara kanseri yo mu mara kubantu bakuru.
0 comments:
Post a Comment