Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda : Kunuka mu Kanwa ni uburwayi bushobora kuvurwa bugakira

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda : Kunuka mu Kanwa ni uburwayi bushobora kuvurwa bugakira
Jul 31st 2012, 12:42

Ushobora kwirinda kugira umwuka mubi mu kanwa kandi mu buryo bworoheje

Uburwayi bwo kunuka mu kanwa bukunze kuboneka kuri bamwe mu bantu muri Sosiyete Nyarwanda n'ahandi. Iki kibazo cyo kugira umwuka mubi mu kanwa, ku buryo uwo ari we wese uvuganye n'umuntu ugifite  usanga yitaza cyangwa akiyumanganya nyamara bimubangamiye, bityo ugasannga ugifite bimutera isoni  no kwishisha ntajye mu bandi ngo babe baganira  bikabatera kwigunga hari uko cyacyemuka.

 

Nk'uko urubuga rwa interineti "topsante.com" rubyerekana,hari imiti yoroheje igaragara mubyo abantu bafata mu mafunguro cyangwa bakunze kubona mu masoko, umuntu ufite ikibazo cyo kunuka mu kanwa ashobora gukoresha bityo uwo mwuka mubi akawurwanya kandi bitamutwaye ubushobozi bw'amafaranga menshi.Hari bimwe mu bihingwa byagufasha uramutse ufite iki kibazo nk'uko urubuga topsante.com rwabyerekanye.

 

ü  Igihingwa cyitwa perisile "persil"

 

Mu gukoresha Persil, uyikoresha  afata amababi yayo ukayahekenya. Iki gihingwa ngo gikungahaye muri kololofile yifitemo ubushobozi bwo kurwanya bagiteri "bactéries" zitera uyu mwuka mubi bityo ufite iki kibazo akaba yagikira cyangwa kigakemuka igihe akunda kuyikoresha.

 

ü  Umutobe w'indimu

 

Kogesha mu kanwa umutobe wakoze mu ndimu wawuvanze n'utuzi ducye ukabikora buri munsi kugeza igihe wa mwuka mubi uzashirira nabyo ni ingenzi cyane kandi bishobora gufasha ku buryo bukomeye ufite iki kibazo cyo kugira umwuka mubi mu kanwa.

 

ü  Kwifashisha amavuta y'ingenzi ashobora kugira uruhare mu kuvura iki kibazo

 

Amavuta ya Elayo"huile d'olive cyangwa Olive oil afite umumaro ukomeye mu kuvura iki kibazo. Ku muntu ufite iki kibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, ashobora gufata ibibabi by'icyayi ugasukaho amavuta ya elayo akongeramo n'isukari nkeya ubundi ugahekenyaUbundi buryo bushobora gukoreshwa ni ugufata ikiyiko kimwe cy'ikawa, ukavanga n'amavuta make ya elayo n'agasukari gake nyuma ukavanga, ubundi ukajya ubinywa mbere y'uko ufata amafunguro.

 

Ni byiza kwirinda aho kugira ngo mwivuze,kuko urubuga topsante.com,rwerekana ko gukurikiza izi nama ku muntu ufite ikibazo nk'iki,akabikora neza  bimugirira akamaro kandi ashobora gukira iyi ndwara. Ni ahanyu rero mu rwego rwo kurinda ubuzima bwanyu icyo aricyo cyose cyabuhungabanya.

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment