
Mu gikorwa cyo gukangurira abaturage gutangira gushaka ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka utaha, ubuyobozibw'akarere ka Muhanga burasaba abayobozi gufasha abaturage kwishyura bibumbiye mu bimina kuko aribyo byoroshye.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, ubwo yagiranaga inama n'abakuru b'imidugudu n'abajyanamana b'ubuzima bo mu murenge wa Muhanga, yabasabye ko aribo bashyira imbaraga mu gushishikariza abaturage iki gikorwa kuko aribo bahorana n'abaturage kenshi.
Uyu murenge uri mu mirenge ifite ubwitabire buke kuko mu baturage ibihumbi 26 batuye uyu murenge, abagera kuri kimwe cy'icumi nibo bonyine bitabiriye iyi gahunda, ibi ngo bikaba bigaragara nk'imbogamizi y'ijanisha rya mituweli mu karere kuko kuri ubu bari ku kigereranyo cya 13,5% by'ubwitabire nk'uko bitangazwa n'umuyobozi wa Mutuelle, Urusaro Anastasie.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanga Habinshuti Vedaste avuga ko iki kibazo cy'ubwitabire buke giterwa ahanini n'imyumvire ikiri hasi abaturage bifitemo ariko ngo bafatiye iki kibazo ingamba z'uko abakozi b'utugari n'umurenge bazajya bajya muri buri rugo buri wa kane n'uwa gatanu wa buri cyumweru mu rwego rwo kubasobanurira.
Hibimana Eric, umuyobozi w'umudugudu wa Murama avuga ko bajya bahura n'ikibazo cy'abaturage baba badashaka no kumva ibisobanuro bahabwa n'abakozi babagana ariko kandi ngo hari abaturage bambuka uyu murenge bakajya kwibumbira mu biminabyo mu murenge wa Cyeza.
Mutakwasuku avuga ko ari byiza ko aba bayobozi bafasha abaturage kwibumbira mu bimina haukurikije ubushobozi bwa buri wese. Akaba yabasabye kandi ko bajya bishyura hakiri kare kugirango bijye biborohereza aho kwishyura igihe cyarenze kuko bisaba ubushobozi bwinshi cyane cyane ku bafite imiryango minini.
Muri aka karere ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bwari bugeze kuri 86,99%.
0 comments:
Post a Comment